Wa mukobwa wafungishije NDIMBATI yabeshye imyaka| mama Immacule afite icyo yabivuzeho

Nyuma y’uko Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka NDIMBATI atawe muri yombi n’urwego rw’ubushinjacyaha RIB bamugenzaho icyaha cyo kuba yaranywesheje inzoga umwana w’umukobwa FRIDAUS akamusambanya ku ngufu kandi ari munsi y’imyaka 18, abantu benshi batandukanye bagiye batanga ibitekerezo kuri ibi byitwa amahano yabaye muri 2019 ariko FRIDAUS we akaza kubishyira hanze muri uyu mwaka wa 2022.

Mu byavuzwe cyane harimo ko SABIN wa ISIMBI wakoranye ikiganiro na FRIDAUS yaba yarabugizemo uruhare kugira ngo NDIMBATI afungwe nyuma y’uko akoze iki kiganiro agahamagara NDIMBATI amusaba million eshanu ariko NDIMBATI akazimwima, abandi bakavuga ko ari akagambane kabaye byose bashaka gufungisha NDIMBATI no kumusebya ndetse banamwicira n’izina, dore ko ari icyamamare.

Madame mama Ingabire Immacule uretse no kuba ashinzwe kurwanya akarengane ndetse n’uburinganire bw’abagore n’ubwikiremwamuntu muri rusange, abifite no mu maraso ye bitewe n’uburyo abantu bashyigikira ibiganiro agenda akorera ku mbuga nkoranyambaga, nawe ibi bimara kuba yagize icyo avuga kuri ibi bintu byabaye kuri NDIMBATI.

Mama Immacule ubwo yaganiraga na Yago yamubwiye ati”uriya mwana w’umukobwa  amakuru mfite kugeza ubu yari arengeje imyaka y’ubukure”. Byonyine kuba koko FRIDAUS yaba yari agejeje ku myaka y’ubukure akaba yarabeshye ibyo byose ni ibizagira NDIMBATI umwere kuko byaba bitaye agaciro ibyo byose bagenda bamuvugaho.

Immacule yanavuze ko hari comment yagiye abona zivuga ko SABIN yaba yarakoze amakosa agambanira NDIMBATI, ariko ibyo SABIN yakoze bikaba nta kibazo kirimo, kuko igihe icyaha cyagaragaye kugihishira ataribwo butwari, ikirenze ibyo ngibyo SABIN akaba asanzwe akora itangazamakuru by’umwuga we. Nkuko twabibasezeranije rero iyi nkuru ya NDIMBATI turakomeza kuyikurikirana tujye tuyibagezaho buri uko hari ikibaye, tunabasaba kujya mudusura kuri uru rubuga muza kwisomera izindi nkuru zigezweho.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved