Umukobwa wagaragaye mu gitaramo cyabereye mu mugi wa Kigali mu minsi ishize yambaye ikanzu ibonerana ikagaragaza imyanya ye y’ibanga, yagejejwe mu bucamanza aho ashinjwa gukora ibiterasoni mu ruhame, iki cyaha kikaba gihanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka 2.
Uyu mukobwa witwa Mugabekazi Liliane yagaragaye mu gitaramo cyaririmbyemo icyamamare mu muziki Tayc cyabaye kuwa 30 nyakanga 2022. Ubwo ifoto y’uyu mukobwa yajyaga hanze yakangaranyije benshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse bituma bamwe banenga imyambarire ye, byatumye n’inzego zitandukanye zirimo na polisi y’u Rwanda zihaguruka, bigatuma zitangira gukora igenzura ku bitaramo bibera I Kigali.
Kuri uyu wa 18 kanama 2022, uyu mukobwa Mugabekazi Liliane yagejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agatenganyo ku cyaha cyo gukorera ibiterasoni mu ruhame. Ubushinjacyaha bwagejeje uyu mukobwa imbere y’urukiko buvuga ko inzego zishinzwe iperereza nka RIB zatangiye kumukoraho iperereza ndetse zikanamuhamagaza akazemererera ko ariwe koko wagaragaye muri iriya foto.
Amakuru avuga ko Liliane yatawe muri yombi kuwa 7 kanama 2022 ubu akaba acumbikiwe kuri station ya RIB I remera. Ubushinjacyaha bugaragaza impamvu uyu mukobwa agomba gufungwa by’agateganyo, bwavuze ko ari uko igihe cyose inzego z’ubutabera zimukenereye aribwo yajya aboneka byoroshye.
Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko aramutse arekuwe byatiza abandi bakobwa bagenzi be gukora iki cyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame. Urukiko rwaburanishije uru rubanza rw’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, rwapfundikiye uru rubanza rwanzura ko ruzasoma icyemezo cyarwo kuwa 23 kanama 2022. source: radiotv10
Arabarira iminsi ku ntoki ategereje urupfu kubera inzara imwugarije.