Wa mukobwa wavuze ko gitifu yamukubise akamukura amenyo yatawe muri yombi.

Mu minsi ishize humvikanye amakuru y’umukobwa witwa Uwimpanimpaye Clarisse ukora mu kabare kari mu murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu, washinjije umunyamabanga nshinjwabikorwa w’uyu murenge wa Kanzenze Nkurunziza faustin ko yamukubise akamukura amenyo nyuma yo kwanga ko baryamana, gusa uyu munyamabanga nshingwabikorwa akabihakana avuga ko bashaka kumuharabika.

Uyu mukobwa w’imyaka 22 y’amavuko yatawe muri yombi kuri uyu wa 01 kanama 2022 azira gutangaza amakuru y’ibinyoma, nyuma yo kwemera ko amakuru yatangaje avuga ko gitifu yamukubise akamukura amenyo atari byo. Amakuru avuga ko uyu mukobwa yisanze mu nama y’umutekano mu murenge wa kanzenze yabaye kuwa 01 kanama guhera saa moya kugera saa kumi, nyuma yayo uyu mukobwa yemeye ko yabeshyeye gitifu bamuraza muri kasho, gusa uretse uyu mukobwa ubeshyera gitifu wafunzwe, n’abandi bari muri iyo dosiye yo kubeshyera gitifu bafunzwe.

Meya wa Rubavu Kambogo Ildefonse avuga ko uyu mukobwa Uwimanimpaye yiyemerera ko yashutswe, agahimbira ibinyoma gitifu wa Kanzenze, gusa ubutumwa gitifu wa Kanzenze yanditse we yavuze ko ari abasanzwe bamuharabika batanamwifuriza amahoro. Gitifu yavuze ko hari igikorwa cy’ubugenzuzi cyaje muri uyu murenge, kikagera no mu kabari gakoramo uriya mukobwa, ari naho uyu mukobwa yabajijwe ibyangombwa bigaragaza ko yikingije ariko akinangira, ahubwo agatuka abayobozi bari muri icyo gikorwa byatumye ajyanwa mu kigo kinyuzwamo abantu by’igihe gito “Transit center” ariko nyuma akaza kurekurwa.

Gitifu akomeza avuga ko uyu mukobwa akimara gusohoka aribwo hatangiye gucicikana ariya makuru avuga ko yamukubise, ariko hari ababyihishe inyuma, ndetse akerura anavuga ko umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi ariwe ubiri inyuma, kuko asanzwe akoresha itangazamakuru amuharabika akaba ari nawe wahamagaye itangazamakuru ababwira ko yakubise uyu mukobwa kuko atikingije amukuru amenyo. Uyu muyobozi akomeza avuga ko nyiri ako kabari gakoramo uyu mukobwa nawe ari mubatije umurindi ziriya nkuru zimusebya, ngo kuko n’ubundi asanzwe yigomeka ku buyobozi.

Umurambo watowe mu mugezi uri mu mufuka

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved