Wa mukobwa wibye telephone igitsina cye kikabura abaturanyi be bavuze uko byagenze| umugabo wamuroze yarabonetse|umuyobozi yabivuzeho.

Ni mu nkuru twabagejejeho ibushize y’umukobwa wibye umusore telephone ndetse n’amafranga ibihumbi 7000 bari bararanye nk’uko byari biri kuvugwa, bikaza kurangira uwo mukobwa igitsina cye kiburiwe irengero ku buryo yari asigaye ameze nk’umuntu utagira igitsina, nyuma abayobozi bakaza kumufasha bakamujyana kwa muganga.

Nk’uko inkuru twayikesheje Murindahabi Irene wari wagiyeyo, n’ubundi yaje gusubira aho uwo mukobwa yari atuye kugira ngo arebe anamenye uko byaje kurangira nyuma, mu kugerayo asanga umukobwa ntawe uri aho yari yamusanze mbere, ariko ahasanga abaturanyi bo muri icyo gipangu ari nabo yabashije kuganira nabo nyuma akaza kuganira n’abandi baturage babonye uko byari byagenze.

Ubwo yageraga mu gipangu yahasanze umugore wanamubwiye ko ariwe wahuruje igipangu cyose, amubwira uko byagenze. Uwo mugore yavuze ko ubundi akazu uwo musore n’uwo mukobwa barimo icyo gihe, hari hashize igihe kinini katabamo abantu, nyuma nibwo uwo musore yaje kugakodesha, akazanamo uwo mukobwa batangira kukabamo bwa mbere.

Yakomeje avuga ko ikintu cyabatangazaga ari uko babagaho nka marine, kubera ko ngo nubwo bavugaga ko ari umugore n’umugabo ariko umugore nta gitenge yagiraga, yewe cyangwa ngo acane Imbabura akotsi gacumbe nk’uko mungo zose bisanzwe bigenda. Ngo nyuma bahamaze iminsi mikeya, nibwo uwo mukobwa yaje kongera kugenda, aza kumara iminsi igera kuri 3 ataragaruka.

Uwo mugore yakomeje avuga ko nyuma y’iminsi 3 uwo mukobwa agarutse, aribwo yagiye kumva yumva munzu arimo kuniha cyane ataka, aza kwegera uwo musore babanaga amubaza icyo umugore yabaye, umusore amusubiza ko umugore we yarwaye ikibyimba, nuko uwo mugore usa n’unashajemo abagira inama yo kujya kwa muganga bakamuvura.

Ngo koko niko byagenze kubera ko yagiye kwa muganga, ngo ageze kwa muganga bamubwira ko bamuha transfer ariko ikibazo yagize nuko nta n’ubwishingizi bwo kwivuza yari afite, nibwo we n’uwo musore bagarutse mu rugo aho ngaho, wa mugore waho akomeza kumva arimo gutaka aza kureba bamubwira uko byagenze kwa muganga abarangira umuti wa Kinyarwanda wo kwivuza.

Inkuru Wasoma:  Uko wareba amanota y’ibizamini bya leta n’uko wamenya ko umunyeshuri yatsinze ikizamini cya Leta. 2022

Imiti umugabo yayitunganije neza nk’uko uwo mugore watanze amakuru yababwiye, ndetse banamubwira ko bayishyizeho, ku munsi ukurikiyeho ubwo yari avuye kurangura ageze mu gipangu yumva n’ubundi wa mukobwa aracyarimo gutaka nk’ejo hashize, ahita abaza wa musore niba atashyizeho imiti ikibyimba kikaba cyamenetse.

Ubwo uwo mugore yahise yegera ku karyango k’ako kazu, abaza umukobwa niba ikibyimba kitamenetse, umukobwa amusubiza avuga ko burya Atari ikibyimba kuburyo kigomba kumeneka, umugore mu matsiko menshi cyane ahita amwegera ngo arebe uko bimeze, atungurwa no gukuraho agashuka ubundi akareba, agasanga igitsina cye cyafatanye cyose kuburyo ameze nk’utangira igitsina, ariko iruhande hari ikintu kinini kibyimbyeho.

Mu matsiko menshi Irene yabajije uburyo uwo musore wabanaga n’uwo mukobwa yari kumuroga kandi babana, abaturanyi bavuga ko uwo musore babanaga Atari we wamuroze ahubwo uwo mukobwa yaciye ku ruhande akajya kuryamana n’undi musore utuye I Gasanze, maze akamwiba telephone n’amafranga akaba ariwe wamuroze kumera gutyo, mu gihe uwo babanaga we Atari azi n’ibyabaye.

Abaturage bakomeje bavuga ko nubwo uyu musore wibwe ariwe waroze uyu mukobwa, ariko ntago ariwe wabikoze bya nyabyo ahubwo yagiye gusaba umusaza w’umurozi aba ariwe umumurogera, ndetse ngo uwo musaza waroze uyu mukobwa yavuze ko ngo yamufunze by’igihe gitoya, kuburyo igihe kizashira akamufungura, niko yabyise.

Umwe mu baturage yavuze ko uyu mukobwa bakimugeza kwa muganga abaganga bavuze ko nta kintu bamufasha kugeza igihe uwamuroze azabonekera, kandi ko uyu musore wamuroze ahari kuko yarabonetse bityo igihe azatangira imbabazi aribwo uyu mukobwa azavurwa agakira igitsina cye kikongera kuba nk’igisanzwe, dore ko ngo yakiresheje ihembe amurogesha.

Inkuru Wasoma:  M23 yatangaje uruhande rubi rwa MONUSCO nyuma y'uko yayishinjije ibyo yise ibinyoma

Ubwo Irene yaganiraga n’ushinzwe imibereho y’abaturage mu mudugudu byabereyemo, yamubajije niba koko ibyo abaturage baturanye bavuze ariko bimeze cyangwa se bataba barabyumvise, umuyobozi avuga ko nabo ariko babyumvise wa munsi bahagera bagiye kumureba ngo bamutware kwa muganga, gusa ngo ushinzwe umutekano wabo witwa Innocent yagerageje kubaza uriya mukobwa warozwe aho bashakira uriya musore baryamanye ngo bajye kumureba, ariko amaze kuhabarangira bagezeho baramubura.

Umuyobozi yakomeje avuga ko kandi n’umusaza nawe waroze uyu mukobwa bamubuze, ariko akiri gushakishwa. Umuyobozi abajijwe niba ibi bintu ari amarozi nk’uko abaturage bari kubivuga, yabihakanye avuga ko Atari amarozi ahubwo ari indwara isanzwe, Irene ahita amubaza impamvu barimo gushaka uyu murozi kandi ari indwara isanzwe, umuyobozi avuga ko impamvu bamushaka ari ukugira ngo bamuzane imbere ye abimwibwirire ko atamuroze abaturage bareke gukeka ibitari byo.

Ibi byose bibaye nyuma y’uko hakomeje kugenda havugwa amarozi cyane cyane ku bantu b’abajura, aho twigeze no kubagezaho inkuru y’umusore wibye ikofi y’umugabo I kamembe umugabo yajya guhaha akayibura, yarangiza agakura ihembe rye mu mufuka w’ikote ubundi wa musore agahita atangira kuryama mu isoko arimo gutaka, si nibyo gusa kandi bigenda bivugwa henshi uretse ko bitumvikanwaho kimwe. Iyi nkuru tuzagenda tubagezaho uko imeze umunsi ku wundi n’uko uyu mukobwa bizamugendekera.

“Ese miss Meghan NIMWIZA yaba yarasezeye mu marushanwa ya miss Rwanda nk’umu Judge kubera Prince kid?”| abakunzi ba miss Rwanda bafite ibyo bari kubivugaho.

Inkuru Wasoma:  Basobanuye intandaro yo kwibasirwa no gutotezwa kw'abanyamakuru binjiye mu kuririmba harimo Yago na Philpeter.

Imiti umugabo yayitunganije neza nk’uko uwo mugore watanze amakuru yababwiye, ndetse banamubwira ko bayishyizeho, ku munsi ukurikiyeho ubwo yari avuye kurangura ageze mu gipangu yumva n’ubundi wa mukobwa aracyarimo gutaka nk’ejo hashize, ahita abaza wa musore niba atashyizeho imiti ikibyimba kikaba cyamenetse.

Ubwo uwo mugore yahise yegera ku karyango k’ako kazu, abaza umukobwa niba ikibyimba kitamenetse, umukobwa amusubiza avuga ko burya Atari ikibyimba kuburyo kigomba kumeneka, umugore mu matsiko menshi cyane ahita amwegera ngo arebe uko bimeze, atungurwa no gukuraho agashuka ubundi akareba, agasanga igitsina cye cyafatanye cyose kuburyo ameze nk’utangira igitsina, ariko iruhande hari ikintu kinini kibyimbyeho.

Mu matsiko menshi Irene yabajije uburyo uwo musore wabanaga n’uwo mukobwa yari kumuroga kandi babana, abaturanyi bavuga ko uwo musore babanaga Atari we wamuroze ahubwo uwo mukobwa yaciye ku ruhande akajya kuryamana n’undi musore utuye I Gasanze, maze akamwiba telephone n’amafranga akaba ariwe wamuroze kumera gutyo, mu gihe uwo babanaga we Atari azi n’ibyabaye.

Abaturage bakomeje bavuga ko nubwo uyu musore wibwe ariwe waroze uyu mukobwa, ariko ntago ariwe wabikoze bya nyabyo ahubwo yagiye gusaba umusaza w’umurozi aba ariwe umumurogera, ndetse ngo uwo musaza waroze uyu mukobwa yavuze ko ngo yamufunze by’igihe gitoya, kuburyo igihe kizashira akamufungura, niko yabyise.

Umwe mu baturage yavuze ko uyu mukobwa bakimugeza kwa muganga abaganga bavuze ko nta kintu bamufasha kugeza igihe uwamuroze azabonekera, kandi ko uyu musore wamuroze ahari kuko yarabonetse bityo igihe azatangira imbabazi aribwo uyu mukobwa azavurwa agakira igitsina cye kikongera kuba nk’igisanzwe, dore ko ngo yakiresheje ihembe amurogesha.

Inkuru Wasoma:  Umupolisi yakoze akantu gafatwa nk’igitangaza ubwo yarwanaga n’ibisambo abamubonye bamusabira kuzamurwa bamusingiza.

Ubwo Irene yaganiraga n’ushinzwe imibereho y’abaturage mu mudugudu byabereyemo, yamubajije niba koko ibyo abaturage baturanye bavuze ariko bimeze cyangwa se bataba barabyumvise, umuyobozi avuga ko nabo ariko babyumvise wa munsi bahagera bagiye kumureba ngo bamutware kwa muganga, gusa ngo ushinzwe umutekano wabo witwa Innocent yagerageje kubaza uriya mukobwa warozwe aho bashakira uriya musore baryamanye ngo bajye kumureba, ariko amaze kuhabarangira bagezeho baramubura.

Umuyobozi yakomeje avuga ko kandi n’umusaza nawe waroze uyu mukobwa bamubuze, ariko akiri gushakishwa. Umuyobozi abajijwe niba ibi bintu ari amarozi nk’uko abaturage bari kubivuga, yabihakanye avuga ko Atari amarozi ahubwo ari indwara isanzwe, Irene ahita amubaza impamvu barimo gushaka uyu murozi kandi ari indwara isanzwe, umuyobozi avuga ko impamvu bamushaka ari ukugira ngo bamuzane imbere ye abimwibwirire ko atamuroze abaturage bareke gukeka ibitari byo.

Ibi byose bibaye nyuma y’uko hakomeje kugenda havugwa amarozi cyane cyane ku bantu b’abajura, aho twigeze no kubagezaho inkuru y’umusore wibye ikofi y’umugabo I kamembe umugabo yajya guhaha akayibura, yarangiza agakura ihembe rye mu mufuka w’ikote ubundi wa musore agahita atangira kuryama mu isoko arimo gutaka, si nibyo gusa kandi bigenda bivugwa henshi uretse ko bitumvikanwaho kimwe. Iyi nkuru tuzagenda tubagezaho uko imeze umunsi ku wundi n’uko uyu mukobwa bizamugendekera.

“Ese miss Meghan NIMWIZA yaba yarasezeye mu marushanwa ya miss Rwanda nk’umu Judge kubera Prince kid?”| abakunzi ba miss Rwanda bafite ibyo bari kubivugaho.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved