Abakirisitu Gatorika bo mu Rwanda bavuga ko kuba guhera tariki ya 7 z’ uku kwezi kwa Gicurasi, aba Cardinal bazinjira mu mwiherero wo gutora Papa mushya, ari inkuru nziza kuri bo kuko bafite amatsiko yo kumenya Papa uzasimbura Papa Francis uherutse kwitaba Imana.

 

Aba bakristu bashima kandi uruhare rwa kiliziya gaturika mu mibereho n’iterambere ry’Abanyarwanda.

‎Mu gihe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 z’uku Kwezi i Vatican, hatangira umwiherero w’Aba Cardinal hagamijwe gutora Papa mushya ugomba gusimbura Papa Francis witabye Imana tariki ya 21 z’ukwezi gushize kwa 4 afite imyaka 88, Abakirisitu Gatorika bavuga ko bafite amatsiko ya Papa uzatorwa.

 

‎Biteganijwe ko nyuma ya Misa izabera muri Basilika yitiriwe Mutagatifu Petero, igikorwa cyo gutora Papa mushya kizabera mu muhezo muri Chapelle ya Sixtine, aho kizitabirwa gusa n’Abakardinal.

 

Nyuma yo kwinjira muri iyo Chapelle, aba Cardinal ntabwo baba bemerewe kugira undi muntu wo hanze bavugana nawe kugeza Papa atowe.

‎Kugeza ubu 80% by’Abacaridinal bazatora, bashyizweho na Papa Francis witabye Imana, bivuze ko bizaba ari ku nshuro yabo ya mbere bazaba batoye Papa.

 

Muri abo harimo uwabaye Cardinal wa mbere w’Umunyarwanda ariwe Antoine Cardinal Kambanda.

Musenyeri Gahizi Jean Marie Vianney avuga ko kuba mu Inteko itora harimo Umunyarwanda ari ibyo kwishimirwa.

‎Mu gihe Abakirisitu Gatorika bo mu Rwanda bategereje kumenya Papa mushya, banashima uruhare rwa Kiliziya Gaturika mu mibereho n’iterambere ry’Abanyarwanda.

 

‎Nubwo kugeza ubu igihe bizatwara kugira ngo Papa mushya amenyekane kitazwi neza, amatora aheruka nk’ayabaye muri 2005 no muri 2013, yamaze iminsi 2 gusa.

 

Kugira ngo umu Cardinal yemererwe kuba Papa, agomba kuba yagize byibura 2/3 by’amajwi y’abatoye.

‎Kuri iyi nshuro Nibwo bwa mbere mu mateka mu bakaridinal bazatora papa harimo benshi bo muri Amerika y’Epfo, igihugu cya Bresil ubwacyo gifitemo Abacardinal 7.

 

Biteganyijwe ko mu Bacardinal 252, abagera ku 135 aribo bemerewe gutora Papa kuko aribo bafite hasi y’imyaka 80 y’amavuko.

Gusa muri abo 135, abandi 2 muri bo ntabwo bazatora kubera impamvu z’uburwayi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.