Wa munyamakuru waririye Messi mu gikombe cy’isi yasezeye kuri Radio10.

Umunyamakuru umaze kubaka izina mu kogeza umupira w’amaguru Mugenzi Faustin ’Faustinho’ yasezeye kuri Radio10 nyuma y’imyaka ibiri n’igice ahakora. Faustinho ni umusore umaze kubaka izina mu kogeza umupira w’amaguru aho akundwa na benshi kubera udushya dutandukanye tumuranga mu kazi ke haba mu kogeza no gusesengura umupira w’amaguru muri rusange.

Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko uyu musore agiye kwerekeza kuri Televiziyo nshya igiye gutangira gukorera i Kigali yitwa Ishusho TV. Faustinho yasezeye kuri Radio10 ku wa Kane, tariki 26 Mutarama, akazatangira kugaragara kuri Ishusho TV tariki 7 Gashyantare 2023. Andi makuru kandi akaba avuga ko iyi Televiziyo iri mu biganiro n’abandi banyamakuru batandukanye bakomeye bazaherekeza mu minsi mike iri imbere.

Faustinho yatangiye gukora kuri Radio 10 muri Kamena 2020 avuye ku Isango Star naho yageze avuye kuri Contact FM nyuma yaje gufunga imiryango. Mugenzi wanamenyekanye nka Simbigarukaho, azwiho udushya dutandukanye mu kazi ke. Muri Werurwe 2021, yanywereye igikoma muri studio nyuma yo gutsindwa intego yari yakoze muri Champions League ubwo yavugaga ko Atlético Madrid izasezerera Chelsea ku kinyuranyo cy’ibitego bibiri.

Uyu munyamakuru yahiguye ibyo yari yavuze ubwo umukino wari urangiye, Chelsea imaze gutsinda Atlético Madrid ibitego 2-0, ikayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-0. Mbere y’uko uyu mukino uba, mu kiganiro 10 Zone kiba hagati ya saa Kumi n’ebyiri na saa Mbiri n’Igice z’umugoroba kuri Radio 10, Mugenzi Faustin ‘Simbigarukaho’, yavuze ko Chelsea idashobora gusezerera Atlético Madrid, yemeza ko niramuka ibikoze, azanywera igikoma muri studio.

Inkuru Wasoma:  Mukansanga salma yazamuye amarangamutima y'abanyarwanda kubera ibyo yatangaje kuri twitter muri Quatar

Ibyo byabaye nyuma y’iminsi mike uyu munyamakuru yogoshewe muri studio nyuma y’uko yari yavuze ko Manchester United nitsinda Manchester City mu mukino wa Premier League, bizagenda bityo. Uwo mukino wabaye tariki ya 7 Werurwe 2021, warangiye Manchester United itsinze Manchester City ibitego 2-0 bya Bruno Fernandes kuri penaliti ndetse na Luke Shaw. Mugenzi yarize kandi ubwo yogezaga umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi, Argentine yatsinzemo u Bufaransa penaliti 4-2 nyuma yo kunganya ibitego 3-3 mu minota 120.

Kuri uyu mukino wabaye ku wa 18 Ukuboza 2022, Mugenzi yogeje iminota ya nyuma y’umukino arira ndetse ashima Imana ko itasuzuguje Lionel Messi. Mu marira menshi, Mugenzi yogeje agira ati “Urakoze cyane Mana, twagushimira gute? Igikombe cyari kigoye. Mbappé na we uri umukinnyi kabisa, watanze akazi, ariko Imana iravuga iti Messi sinagusuzuguza.” Uyu musore ntiyahwemye kugaragaza urukundo rwinshi akunda Messi, rwagaragariraga mu mikino Ikipe y’Igihugu ya Argentine yakinnye muri iki Gikombe cy’isi, harimo imyogereze idasanzwe iyo byageraga kuri iyi kipe. source: IGIHE

Umukobwa w’umunyamakuru wa TV1 yataye ibaba imbere y’abamukurikira kuri television hakekwa ubusinzi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved