banner

Wa mupasiteri wagiye kogeza intambara ya M23 na Congo i Rubavu yavuze icyabimuteye

Ubwo intambara yari imeze nabi hagati y’ingabo za Leta ya Congo FARDC n’umutwe wa M23 mu mujyi wa GOMA, aho amasasu yumvikaniraga hafi cyane mu Rwanda, umugabo wiyita pasiteri, Claude yagaragaye arimo guhumuriza abaturage bo mu karere ka Rubavu ndetse ari no kogeza nka kumwe abanyamakuru b’umupira bogeza aho yumvikanye cyane avuga ijambo ‘Ibintu byakomeye’ akabisubiramo inshuro nyinshi.

Amashusho y’uyu mugabo yasakaye ku mbuga nkoranyambaga cyane, aho hari n’igisasu cyakubitiye hafi aho ngaho umugabo akikanga cyane ahunga, ndetse hari n’abaturage yashakaga gutunga kamera ngo ababaze amakuru bakamuca amazi harimo n’abamotari.

Uyu mugabo Claude Niyonzima yavuze ko impamvu yamuteye kujya hariya akanavuga amagambo yo guhumuriza abaturage nta yindi, ni uko yumvise umunyamakuru KNC abaza niba mu Rwanda ari amahoro abaturage bagomba kuryama bagasinzira, perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, agasubiza avuga ko rwose mu Rwanda ari amahoro abantu bagomba kuryama bagasinzira.

Inkuru Wasoma:  Hari umuyobozi mu kagali ukubita abaturage

Claude yavuze ko ibyo yakoraga hariya yumva ntacyo bitwaye, kuko mu makuru afite buri muturage wese yemerewe gushaka amakuru igihe cyose nta muntu n’umwe bibangamiye, kuko we ntabwo ari umunyamakuru wabigize umwuga cyangwa se wemewe n’amategeko, ahubwo biriya yabikoze nk’umuturage usanzwe kandi yabonye ntacyo abangamyeho.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!