Wa musore bivugwa ko yakorewe iyicarubozo muri gereza yateye utwatsi kuba yarangirijwe muri kasho

Abofisiye bo mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora barimo SP Uwayezu na SP Ephrem Gahungu wayoboye Igororero rya Rubavu, baherutse kubwira urukiko rw’ibanze n’Urwisumbuye rwa Rubavu ko Ndagijimana Emmanuel yakubitiwe muri kasho ya polisi. Ni nyuma y’uko Ndagijimana yari yaratangaje ko yakorewe iyicarubozo mu Igororero rya Rubavu.

Kuwa 13 Kanama 2023 nibwo uyu Ndagijimana yatanze ubuhamya avuga ko abari bayobowe na SP Uwayezu Augustin wari umuyobozi wungirije bamukubise ibirimo urusinga rw’amashanyarazi, bangiza ikibuno cye bikomeye.

Icyakora haba mu rukiko rw’ibanze ndetse n’Urwisumbuye mu bujurire, SP Uwayezu yabwiye Abacamanza ko Ndagijimana atakubitiwe mu igororero ahubwo yarigezemo yarakubitiwe muri kasho ya polisi ubwo yari akurikiranweho icyaha cy’ubujura.

Mu kiganiro Ndagijimana aherutse kugirana na 3D TV Plus kuri uyu wa 15 Ukwakira 2023, yavuze ko nta kuntu Igororero ryari kubasha kumwakira kandi yarangiritse. Yagize ati “Nawe urumva ko ari ibintu bidashoboka. Ni ukuvuga ngo mbere y’uko uva hanze ujyanwa muri gereza, mbere y’uko winjiramo uhura n’abaganga, bakagukorera teste guhera ku rwara kugera ku musatsi, basuzuma niba nta kibazo ufite cy’uburwayi winjiranye muri gereza kugira ngo ejo n’ejobundi utazashyira umutwaro kuri gereza uvuga ko ari yo yakugize gutyo.”

Inkuru Wasoma:  Amarira n’agahinda mu gusezera kuri Nyirandama Chantal waguye mu mpanuka

Ndagijimana yakomeje avuga ko uko ameze uko nguko (avuga kwangirika ku kibuno cye) icyo gihe yinjizwa mu igororero yari kuba atabasha guhagarara ku maguru ye yombi, akomeza ahamya avuga ko ‘Uwabikoze ni Uwayezu Augustin, abandi bo bazaga bamufasha.”

Ndagijimana yafunguwe muri uyu mwaka wa 2023 ataburanye mu rukiko, yari akurikiranweho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu bujura bwitwaje intwaro.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved