Shema Prince w’Imyaka 20 ukurikiranyweho ubwambuzi bushuka abandi, yasabye urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kumurekura agakemura ikibazo cy’abamurega bamushinja kubambura amafaranga yabo. Shema yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, ku wa 16 Mutarama 2023 nyuma yo kwakira ibirego by’abantu bamushinjaga kubambura amafaranga yabo akoresheje ubushukanyi.
Mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa 31 Mutarama 2023 nibwo yagejejwe mu rukiko aburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha by’ubwambuzi bushukana aho akurikiranyweho arenga miliyoni 70 Frw. Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uregwa yashukaga abaturage bagashora amafaranga mu kigo cye yashinze yise P&A Group, bibwira ko azabatumiriza imodoka mu mahanga nk’uko yabibijeje ariko bikarangira atabikoze.
Ubushinjacyaha bwamusabiye ko yafungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impungenge yo kuba yatoroka ubutabera cyangwa akabangamira iperereza rikiri gukorwa ku byo akurikiranyweho. Mu kwiregura kwe Shema yahakanye ibyo aregwa byo kuba yarakoresheje ubwambuzi bushukana avuga ko atigeze agambirira gukora icyaha cyo kunyanganya imitungo y’abaturage. Shema yavuze ko ikigo cye cyasinyanaga n’abakiriya bacyo amasezerano nk’ikimenyetso ntakuka cyo kuba ataragambiriraga icyaha kuko yagombaga kubahiriza amasezerano y’ibyo basezeranye.
Yagaragaje ko icyabayeho ari ugutinda kubona imodoka bitewe naho azitumiza ariko birangira abaturage batabashije kumwihanganira kandi ari ibintu atagizemo uruhare. Yagaragaje ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze kuko n’igihe yafatiwe ku wa 16 Mutarama 2023 yari akubutse i Dubai bityo ko iyo aza kuba afite umugambi wo kwambura abaturage atari kwirirwa agaruka mu Rwanda. Shema Prince yasabye kuburana ari hanze agashaka uburyo yakurikirana ikibazo gihari hagati ye n’abakiriya bakishyurwa cyangwa bakagezwaho imodoka yabasezeranyije. Yanagaragaje ko akeneye gukomeza amashuri ye bityo ko gufungwa bitaba bikemuye ikibazo.
Icyemezo cy’urukiko kuri iyi ngingo, kizasomwa ku wa 6 Gashyantare 2023. Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya (Escroquerie), gihanwa n’ingingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw. source: IGIHE