Wa musore wacurangiraga Clarisse Karasira avuze uburyo yamwihenuyeho amaze kuba umu star| avuze byinshi kuri we abantu batazi

Nta minsi myinshi ishije umuhanzi Clarisse Karasira atangiye kuvugwa mu gihugu cyose, aho abantu benshi n’abatari bamuzi bamumenye, gusa ahanini kuvugwa cyane byaturutse igihe hazaga umwana w’umukobwa witwa Chantal wavugaga ko Clarisse ari umuvandimwe we, gusa aho kubyakira ahubwo abyamaganira kure.

Ikindi gihe Clarisse aherutse kuvugwa ni ubwo yandikaga amagambo ku rubuga rwe rwa Twitter abantu bise ay’ubwishongozi, aho noneho yanakozweho ibiganiro byinshi cyane kubera ibyo yari yatangaje. Ugiye inyuma mu mateka ya Clarisse Karasira, uhita wibuka aka video ke kagaragaye ari kumwe n’umusore wakundaga kumucurangira, barimo kuririmba indirimbo “izuba rirarenze” ndetse na “kamariza”.

Hari mu mwaka wa 2019 ariko abantu ntago bigeze bamenya uyu musore, gusa kuri uyu wa 20 Nyakanga uyu musore yabashije kugaragara, ayo yagiranye ikiganiro na The choice live kuri YouTube akanagira ibyo avuga ku mubano we na Clarisse Karasira. Uyu musore yavuze ko yiyita mwarimu B, ariko amazina ye bwite akaba yitwa Hakizimana Benjamin, akaba ari umucuranzi wa guitar. Yavuze uko ubwo yahuraga bwa mbere na Clarisse Karasira, wari umunsi umwe ubwo yari yatumiwe n’umunyamakuru wakoraga kuri flash ubwo barimo bategura Guma guma, nuko Karasira aza kuhahurira nawe abonye uko acuranga nibwo yamwegereye amusaba ko yamufasha kumuzamura.

Hakizimana yakomeje avuga ko yahise yemerera Karasira, ndetse bajya hepfo gatoya Karasira atangira kuririmba, Hakizimana yumva birimo neza, nibwo Karasira yahise azana umu cameraman we maze bafata aka video ka mbere, ari nako ka video kari kuri channel ya Karasira ka mbere. Hakizimana yakomeje avuga ko bakomeje kujya bakorana ama repetition menshi, kuburyo na Flash ubwo yabatumiraga bajyanaga, ndetse baza no kujyana no kuri radio Rwanda, gusa ngo ubwo Karasira yatangiraga kuba umu star yatangiye kumuhunga.

Inkuru Wasoma:  Umubyeyi yakatiwe gufungwa burundu kubera kwicisha imwana we indyo ituzuye.

Bamubajije uko byagenze kugira ngo we na Karasira batandukane nk’abantu basangiye urugendo rw’imvune mu muziki, Hakizimana yavuze ko wari umunsi umwe Karasira yaje kumubwira ko afite ahantu yatumiwe mu bukwe, ariko ubwo bukwe akaba araririmbira Ubuntu, amubwira ko aramwishyurira itiki gusa, Hakizimana aza kubyemera ariko habura amasaha makeya cyane ngo ubukwe bube, Hakizimana aza kubona ikiraka cyo kujya gucuranga mu bukwe ariko ho baramuhemba, ngo nibwo yabikojeje Karasira aramurakarira cyane, kuko nyuma yagiye amwandikira ubutumwa bugaragaza ko ari kubimucyurira.

Ngo kuva icyo gihe Karasira ari nabwo yari ari kubaka izina ntago yongeye kujya yikoza Hakizimana, yewe ngo iyo yanamwandikiraga ntiyaburaga impamvu zo kumuha impamvu atamusubije cyangwa se atamwitabye igihe yamuhamagaye, nko kumubwira ko telephone ye yari iri kumuriro cyangwa se yapfuye, uko akaba ariko batandukanye muri ubwo buryo. Hakizimana yakomeje avuga ko Karasira uko amuzi nk’umuntu babanye yifitemo akantu ko kwikunda cyane no gufuha, kuko nk’igihe babaga bamaze gukora video, Hakizimana akayifata akayi posting, Karasira yarababaraga cyane ndetse bigateza imvururu hagati yabo.

Ubwo bamubazaga ku magambo Karasira aherutse gu posting ibushize niba ayazi cyangwa hari icyo yayavugaho, Hakizimana yahise yegura inanga maze acuranga amagambo yo mu ndirimbo “ntizagushuke” avuga ati” none nusekerwa n’iminsi ntuzishongore ngo wishyire hejuru…..”, nuko akomeza avuga ko buriya kujya muri America bitavuze ko wakize, ahubwo ko abakire bajya gutemberera muri America ubundi bagataha.

Ibigenda bivugwa kuri Karasira byose ni nyuma y’uko abantu n’abafana be batakibyumva kimwe kubera uburyo asigaye yigaragaza haba mu magambo ndetse no ku mafoto, aho usanga bamwe bahanganye n’abandi bamwe bavuga ko ari ishyari bamufitiye, abandi bakavuga ko ari ubwibone kuko ngo nta muntu wagakwiye kwirata ahubwo aratwa n’abamubona.

Umugabo wo mu karere ka Karongi yasanzwe mu mugozi yapfuye| kwiyahura harimo uwuhe muti?

Inkuru Wasoma:  Bahavu Jeannete yatewe umujinya n’abafana ku gukubita umugabo we mu kiganiro awutura abanyamakuru M. Irene na Phil Peter basigara bumiwe

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved