Kuwa 20 Ukwakira 2023 ubwo Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwari rugiye gutanga umusore witwa Bukeyeneza Jolis ukomoka mu Burundi, wavuye muri icyo gihugu yibye Banki yaho miliyoni 29fbu, ubwo yari agiye gushyikirizwa inzego z’umutekano waho, yarikomerekeje akoresheje amapingu.
Ibi byatumye igikorwa cyo kumutanga gihagarara ahubwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB ruhita rumujyana kumuvuza mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera kugira ngo abanze akire. Icyo gihe uyu musore yavuze ko atashakaga gusubira mu Burundi kubera ko yakoze ibyaha birimo no kuba afitiye abantu benshi amadeni.
Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2023, yashyikirijwe polisi y’u Burundi afite ibipfuko ku maboko, ariko ubona ko atandukanye n’uko yari ameze yikomeretsa. RIB yatangaje ko ubwo uyu musore yamaraga kwiba ayo mafaranga yahise atorokera mu Rwanda, ariko ku bufatanye na polisi mpuzamahanga yaje gutabwa muri yombi kuwa 7 Ukwakira 2023 mu gihe yari yakoze icyo cyaha muri Kamena.
Amakuru avuga ko miliyoni 29fbu uyu musore yibye, abatekamutwe bayamutwariye muri Tanzaniya ubwo yari arimo gushaka ibyangombwa ngo yerekeze muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ubwo uyu musore yari gushyikirizwa polisi y’u Burundi, yari ahangayikiye umutekano we, ariko Col. Pol. Minani Frederick, Umuyobozi wungirije w’ibiro bikuru bya Intelpol mu Burundi, yamwijeje ko uburenganzira bwe buzubahirizwa.