Wa mutetsi wahagarariye akarere mu gikorwa cyo kwibuka agafungwa, yavuze akari ku mutima we.

Mbarushimana Jean Caude usanzwe ari umutetsi mu kigo cy’amashuri College Inyemeramihigo uherutse gutabwa muri yombi aho yari akurikiranweho gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, yarekuwe ashimira inzego za leta uburyo zikora.

Jean Claude yari yatawe muri yombi yariki 12 kamena 2022 hamwe na Nyiraneza Esperance wari uhagarariye uburezi mu murenge wa Rugerero ho mu karere ka Rubavu, bikaba byarabaye nyuma y’uko uyu Nyiraneza yari yohereje Mbarushimana mu gikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu kigo cy’amashuri cya Nkama, uyu Mbarushimana agasanga ariwe mushyitsi mukuru uhagarariye akarere.

Nyuma yo gufungurwa, Mbarushimana yashimiye leta kubera ko inzego za leta zashyize mu gaciro maze zikamurenganura, aho yagize ati” bakoze iperereza basanga ndi umwere barandekura. Njyewe noherejwe n’ushinzwe uburezi mu murenge. Ndababwira ko leta yacu ishyira mu gaciro ikarenganura abantu barengana”.

Inkuru Wasoma:  MTN Iwacu Muzika Festival: ibitaramo byatangiriye i Burera, abahanzi nka Chris Eazy, Bushali,Niyo Bosco na Bwiza basusurukije abantu-AMAFOTO

Ni nyuma y’uko bijya kuba Nyiraneza Esperance yari yohereje uyu Mbarushimana mu gikorwa cyo kwibuka mukigo cya Nkama, nyuma y’uko umuyobozi w’umurenge utari wabonetse yari amusabye kujyayo nawe akabura umwanya wo kujyayo. Nk’uko Nyiraneza yabitangaje mbere y’uko afungwa, yavuze ko nawe mbere yo kohereza Mbarushimana yagerageje kuvugisha abandi bayobozi bo mu tugari ngo bajyeyo ariko bakamuhakanira ko badahari ari nabwo yafashe umwanzuro wo koherezayo uyu mugabo usanzwe ateka mu kigo cy’amashuri.

Amakuru avuga ko ubwo uyu mutetsi yajyaga gushyira indabo ku rwibutso, bamwe mu baturage bahungabanye. Nibwo byababaje benshi bikarangira basabye inzego z’umutekano ko aba bomb batabwa muri yombi, gusa nanone mbere yo gufungwa Nyiraneza yabwiye Flash tv na radio ko Atari azi ko uyu mugabo ari umutetsi kuko yari asanzwe amuzi nk’umutoza w’intore ndetse akaba n’umukuru w’umudugudu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved