Kuwa 30 gicurasi 2023 nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko Murindababisha Edouard yagizwe umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, nyuma y’uko ibyaha yari akurikiranweho byo gukorera ubusambanyi mu ruhame ubushinjacyaha bwabuze ibimenyetso bibimushinja, urukiko rugategeka ko ahita ataha.
Umuseke watangaje ko Murindababisha yavuze ko amashusho yagaragaye avugwaho kuba asambanira mu ruhame atari umwimerere habayeho kuyakosora (editing) aho yagize ati “Nta mwimerere uyarimo, uba usanga ari ukugira ngo umuntu umuharabike tu biri aho ngaho ngo ibyo wari gukora ubivemo, ni ahantu nari natsindiye isoko nkeka ko ariho byagiye biva.”
Murindababisha yatangarije Primo ko akagambane yakorewe katurutse kuri umwe mu bayobozi b’imirenge yo mu karere ka Musanze wamugambaniye, kuko yari yatsindiye isoko ryo gukora porogaramu yo kujya yifashishwa mu gukusanya amafaranga y’irondo, uwo muyobozi aza kumugambanira ngo atabigeraho kubera ko byari gutuma uburyo bwari busanzwe bukoreshwa bubangamirwa.
Yagize ati “byose niho byagiye bituruka kuko na wa munsi bamfashe tariki 6, nari mfite kujya kubahugura tariki ya 8, bakoze ibishoboka byose bamfata mbere y’uko njyayo.” Uyu mugabo ntiyemeza mu buryo bweruye niba ari we kuko ngo nyuma yo gufata amafunguro hashobora kuba harakozwe akandi kantu atazi, ati “kuvuga ngo sibyo bisa nkaho biba bigoranye, niba umuntu agiye ahantu agiye kurya warangiza kurya wakwaka akantu ko kurenza kubiryo, wibaza niba batarashyizemo ibindi bintu, noneho umuntu akamera nk’ugiye gukosora videwo(editing).”
Mu mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga uyu mugabo yari yicaye mu kabari ari kunywa, hari umukobwa umwicaye hejuru ari kwinyonga ndetse umukandara we ufunguye bigaragara ko bameze nk’abari gukora imibonano mpuzabitsina, bikaba byarabereye mu kabari kari mu kagari ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge, ariko Murindababisha we akavuga ko ubusanzwe atanywa inzoga.
Avuga ko mu masaha ya saa ine yashatse kujya gufata amafunguro ajya mu mugi, agezeyo bamubwira ko ataraboneka, ahitamo kujya kuyashakira aho ariya mashusho yafatiwe, ati “erega njye sinywa inzoga, nagiye hariya ngiye kurya, nari nazindutseyo, iyo sisiteme nendaga kuyisubiza ku murongo kuko yari yaravuyeho, barangoye kunyishyura, banyohereza amafaranga ngo nyavunjishe ndayavunjisha, ngiye kurya muma resitora yo mu mujyi bambwira ko biboneka muma saa tanu cyangwa saa sita barambwira ngo hari ahantu haboneka ibiryo, Manuka hariya rero kugira ngo nze ngendera rimwe, murabizi aba b’ikoranabuhanga guhaguruka ni ikibazo, ni muri ubwo buryo.”
Murindababisha avuga ko atiteguye gutanga ikirego ku kagambane yakorewe ngo yihimure kubamugambaniye, agasaba abantu gushishoza, yagize ati “icyambere ni uko batabyemera, abantu bagomba kujya bakoresha ubwenge mu gutekereza, ntabwo wasobanurira umuntu saa yine z’amanwa, ufashe umuntu, ikindi bagomba kujya bitondera ibyo babonye byose.”
Primo yatangaje ko iryo soko Murindababisha yari yatsindiye ari iryo mu murenge umwe wo mu karere ka Musanze, aho ari porogaramu yari kujya yifashishwa mu kwishyuza amafaranga y’irondo ry’umwuga, ariko babonye ko indonke bakuraga mu buryo bakoreshaga bayakusanya bisanzwe itazongera kuboneka, ubuyobozi butangira kurebana ay’ingwe n’uwazanye iyo porogaramu. Akazi k’uyu mugabo kari ako kujya akurikirana imikorere y’iyo porogaramu, bakajya banamuha amafaranga runaka kuyo binjiza binyuze muri iyo porogaramu.