banner

Wa muzungu wari warambuye ubutaka abaturage yabwambuwe| bararize basohorwa mu nzu babambika ubusa.

Umuryango wa Kajyambere utuye mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze wari waragurishije uwitwa Manene Radislas igice kimwe cy’isambu, uyu Manene nawe isambu ayigurisha umuzungu ariko bagiye guhinduza ibyangombwa Kajyambere n’umugore we batazi gusoma basinya bazi ko basinyiye agace bagurishije, naho ibyangomba basinyiye bivuga ko batanze amasambu yose yabo ari muri ako gace.

Nk’uko abaturage baturanye na Kajyambere babivuga kimwe n’umuryango we bavuga ko nyuma uyu muzunfu yaje kubasohora munzu nabi cyane, ndetse bazana n’abayobozi kuburyo banambaye amapingu bakanamburwa ubusa kugira ngo basohorwe muri iyi nzu bari batuyemo iri kumwe n’imitungo, maze uyu muzungu ubu butaka bwose akabwubakamo hotel.

Umuturage umwe yagize ati” amarira twaririye hano baza kubasohora ni menshi cyane, twababajwe n’ukuntu baje bagasohorwa amajipo amakariso bakabambika amapingu bakabajyana muri pandagari barimo kuzira ubutaka bwabo”. Undi nawe yagize ati” ubwo rero byageze aho haza n’abo mu rwego rwo hejuru, baratubwira ngo umuturage urongera kuvuga baramurasa”.

Ubwo Kajyambere n’umugore we baganye ubutabera ngo barenganurwe ariko biza kurangira batsinzwe bakomeza gusembera, ku buryo n’abaturage batangiye kuvuga ko hshobora kuba haranabayemo ruswa kugira ngo uyu muryango wa Kajyambere utsindwe uru rubanza rw’imitungo yabo. Gusa ngo nanone uyu muryango wongeye kujuririra umwanzuro w’urukiko biza kurangira wigaranzuye wa muzungu.

Ubwo baburanaga bikagaragara ko umuryango wa Kajyambere Silas warenganye, urukiko rwategetse ko uyu muzungu yishyura amafranga ya avocet ndetse n’amagarama y’urubanza. Kuri uyu wa gatanu ubwo umuhesha w’inkiko yari ateganijwe kuza gushyira mu bikorwa ibyafashwe nk’umwanzuro w’urukiko, yari ategerejwe saa sita ariko biza kurangira akererewe ku buryo abaturage bari bari kuvuga ko batarava aho ngaho uyu muryango utarenganuwe.

Inkuru Wasoma:  Umuhanzi Uncle Austin yahawe urw’amenyo n’umukurikira kubera ibyo yanditse kuri twitter.

Ubwo abaturage bari bategereje ko uyu muhesha w’inkiko ahagera, batangarije TV1 dukesha iyi nkuru ko bababajwe n’ukuntu ubwo Kajyambere n’umuryango we bavanwaga mu byabo, abana bavuye ku ishuri bagasanga barimo kwandagazwa yewe n’ibyo kurya byose byandagaye hasi ku butaka ndetse n’ababo bari mu mapingu basohorwa nabi cyane.

Ngo nyuma yo gutsindwa urubanza uyu muzungu wari watwaye ubutaka bwabo yashatse gutanga amafranga kugira ngo agumane imitungo ye, uyu muryango umwaka million 50, ariko nyuma gato nibwo ibikorwa by’uyu muzungu byagaragaye byatangiye gushyirwa hasi uhereye ku manyubako yose barimo kuyasenya.

Ubwo harangizwaga urubanza byari ibyishimo bikomeye cyane kuri uyu muryango, umugore wa Kajyambere yagize ati” nahoraga ndeba hariya hano nkavuga nti Yezu we urebe hano hantu, nkahatunga n’ishapure, ariko nyuma na nyuma byaje kurangira bitunganye Imana ibikoze”. Abaturage nabo bagaragaje ibyishimo bikomeye cyane bashimagiza ubutabera bwahawe uyu muturage.

Ibiryo imfungwa zasabye bwa nyuma n’amagambo zavuze mbere y’uko zinyongwa

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved