Mu minsi yashize ubwo inama ya CHOGM yari irimbanije mu myiteguro, ni nako hagiye hagaragara abantu batandukanye mu mugi wa Kigali ndetse n’ahandi mu gihugu babukereye bashaka kugaragara neza imbere y’abashyitsi kugira ngo bagaragaze isura nziza ku gihugu cyacu ndetse ko n’ibyo bakora byose bihesha agaciro.
Yitwa Dusabimana Marie Claire akaba atuye mu karere ka Musanze, akaba ari umukobwa muto cyane wagaragaye yikoreye ibase irimo ibyo acuruza bimwe bita agataro ariko agaragara yambaye imikenyero nk’umuntu utashye ubukwe. Ubwo bamubazaga impamvu yahisemo gucuruza agataro kandi bigaragara ko akiri umwana mutoya, yasubije ko ubuzima buba bwaranze bikanga ko akomeza n’amashuri bityo akaba yarabonye nta kindi kintu yakora.
Ati” ngiye kuzuza imyaka 20, rero ubuzima bwaranze mbona nta kindi kintu nakora mpitamo gucuruza agataro, njya gushaka ibyo kurangura ubundi nkabizana nkabicuruza nibyo bituma mbona ibyo kurya no gukemura utundi tubazo mu buzima busanzwe”. Ubwo bamubazaga niba mu buzima busanzwe bacuruza bambaye gutyo yasubije ko atariko bisanzwe ahubwo nuko afande Kabera yavuze ko bazaza muri Musanze bityo bakabasaba kwambara neza kugira ngo bagaragare neza.
Ubwo yavugaga ku mwuga we wo gucuruza avuga ko ahura n’abantu benshi batandukanye ariko cyane cyane abagabo baba bashaka kumutereta kubera ko babona ari umwana mutoya bavuga ko bamuterese yamwemera ariko ibyo ntago biba bimufasheho cyane ko aba arimo kwishakira imibereho. Yavuze ko iyi myenda yambaye yayikodesheje iyi minsi yose CHOGM izamara kugira ngo akomeze ayambare ari nako agenda yishyura kwa nyirayo umunsi ku munsi.
Yakomeje avuga ati” ubuzima bwanjye bwo mu muhanda nk’umuzunguzayi rero, njye ndya ari uko mvuye mu muhanda, nararebye ndavuga nti” aho kujya mu mwuga w’uburaya, reka mfate ibase njye gucuruza mbe umuzunguzayi”ubwo mbaye umuzunguzayi nubwo nari nziko bizangora ariko ariko ntayandi mahitamo nari mfite”. Yakomeje avuga ko muri iki gihe cya CHOGM bimugoye cyane kuko ubuzima busanzwe akorera ibihumbi 3000 ku munsi ndetse no munsi yayo, ariko kubera ko imikenyero arimo kuyikodesha 2000 ku munsi, ari gusigarana makeya.
Claire yavuze ko kugira ngo ave mu ishuri ari uko ubushobozi bw’amafranga iwabo bwabuze akabona atakomeza kwihambira ku ishuri kandi nta bushobozi agahitamo kwiyicarira. Yavuze ko inzozi yari afite akiri umwana ari ukwiga amashuri akayarangiza ubundi akazabona akazi. Gusa yavuze ko yatunguwe no kwibona kuri phone yibaza ukuntu byagenze kuko atazi uko bamufotoye kugira ngo ifoto ye ijye ku mbuga nkoranyambaga.
Ubukwe bwabuze abageni| yizeye intwererano ngo abone inkwano birangira azibuze.