Ku wa kabiri, tariki ya 4 Ukwakira, nibwo Amina Uwikuzo n’umubyeyi we bageze ku ishuri rya Rwamagana Leaders’ School ku nshuro ya mbere,nyuma y’uko kimuhaye buruse yo kwigira ubuntu. Uwikuzo n’umwana w’umukobwa wamenyekanye kubera ifoto ye yazengurutse ku mbuga nkoranyambaga muri Gicurasi uyu mwaka, ubwo yari yicaye iruhande rw’umuhanda, ari gusubiramo amasomo ye abifatanyije no kugurisha imbuto ngo atunge umuryango we.
Umwana ucuruza agataro anasubiramo amasomo icyarimwe mu muhanda yakoze benshi ku mutima.
Iyi foto ya Uwikuzo yatangajwe bwa mbere kuri Twitter na Tito Harerimana,ku ya 14 Gicurasi, yandikaho ngo “ku kazi” bikora benshi ku mutima. Iyi nkuru yakuruye abantu benshi batangajwe n’ubutwari bwa Uwikuzo maze biyemeza kumuha ubufasha. Mu bagize umutima wo gufasha uyu mwana harimo umuyobozi w’ishuri rya Rwamagana Leaders’ School,wiyemeje kumuha ikigo ndetse akamumenyera byose akeneye.
Muri icyo gihe, Uwikuzo wari mu mwaka wa gatatu,yategereje gukora ibizamini bya leta, nyuma, bitewe n’amanota ye,akerekeza kuri iki kigo yahaweho Buruse cyo mu Ntara y’Iburasirazuba. Ku mukobwa ukiri muto wize mu bihe bigoye, Uwikuzo yitwaye neza mu bizamini bya leta,atsinda ku manota 22 kuri 54. Uwikuzo yari yoherejwe muri Ecole Secondaire Kanombe (EFOTEC), aho yagombaga kwiga Physics, Economics na Computer (PEC).
Ku kigo cya Rwamagana Leaders’ School, Uwikuzo aziga amasomo akunda arimo Imibare, Ubukungu na Mudasobwa (MEC). Ajya ku ishuri, yitwaje impapuro z’isuku gusa, imyenda y’imbere,inkweto zo kogana n’iz’ishuri, indobo n’ivarisi. Ishuri rizamuha ibindi byose akeneye, harimo, imyenda y’ishuri, imyenda ya siporo, inkweto za siporo, matelas, amashuka, isume, isabune, wongeyeho ibikoresho byose by’ishuri.
Akigera ku ishuri, Uwikuzo yakiriwe neza n’abarimu n’abanyeshuri bamufashije kumva yisanzuye. Yabwiye ikinyamakuru The New Times ati: “Nuzuye umunezero n’ibyishimo ubwo nageraga muri iri shuri. Nshimishijwe n’iri shuri n’abayobozi baryo ku bw’amahirwe bampaye kandi ngiye gukora ibishoboka byose kugira ngo ntazabatenguha no guhesha ishema mama. Ntabwo nabeshya,nari mfite ubwoba buke kubera ibintu byose ari bishya; abarimu bashya, abanyeshuri bashya ndetse n’ishuri rishya, ariko ntegereje kuzabona inshuti nshya kandi nkanakora ibyo nsabwa ”. source: umuryango.
Shadyboo na Dj Briane mu ntambara y’amagambo kubera ibyo yatangaje kuri twitter.