Ibi byabereye i Lukumbi, muri Gurupoma ya Wassa (Teritwari ya Walikale), ho muri Kivu y’Amajyaruguru ku Cyumweru, itariki ya 9 Kamena, ubwo inyeshyamba y’Umuzalendo wari wasinze yarasaga se umubyara akamwica.

Abatangabuhamya bavuga ko uwabikoze yakoresheje imbunda ye nyuma yo kunywa inzoga nyinshi, aho yayitunze se maze akurura imbarutso, arangiza ubuzima bwe ako kanya.

Kubera umujinya mwinshi, abaturage ba Lukumbi na bo bafashe uwo musore w’Umuzalendo baramukubita kugeza apfuye nk’uko iyi nkuru dukesha Actualite.cd ivuga. Imirambo yombi yashyinguwe ku Cyumweru nimugoroba.

Sosiyete sivile yo muri ako gace, yamagana uku kwihanira kw’abaturage, ariko igatinya ko kuba intwaro ziri mu ntoki z’abantu batatojwe neza bizateza igihombo kinini mu baturage.

Irahamagarira gahunda yo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu gisirikare (PDDRC-S) gufata ingamba zo kugarura intwaro zose zitunzwe mu buryo butemewe n’abasivili n’abandi bantu batatojwe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.