Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, rishyira kuri uyu wa Kane, itariki ya 18 Ukuboza, ahitwa i Busurungi, Gurupoma ya Waloa Loanda, Teritwari ya Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru, havuzwe umubare munini w’abaturage bahunze ingo za bo.

 

Ibi ngo byaturutse ku gihuha gitangaza ko abarwanyi ba FDLR babonye ubufasha bwaturutse i Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo, bwerekeza Kamatembe kugira ngo bafashe bagenzi babo barwanya n’umutwe witwaje intwaro witwa Mai Mai Kifuafua.

 

 

Umunyamabanga w’ubuyobozi bwa Gurupoma ya Waloa Loanda yabwiye ACTUALITE.CD ko igice kinini cy’abaturage cyerekeje i Hombo gishaka umutekano.

 

 

Nk’uko aya makuru abitangaza, ubwoba buragenda bwiyongera, cyane cyane nyuma y’uko inyeshyamba za Mai Mai Kifuafua zivuye i Nyarambwe, aho imirwano yari ikomereje ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu.

 

 

Uyu muyobozi arasaba ko Ingabo za FARDC i Busurungi zongererwa ingufu kugirango zibuze abarwanyi ba FDLR kwinjira muri uyu mujyi.

 

 

Iyi nkuru yibutsa ko, mu mwaka wa 2012, FDLR yakoreye ubwicanyi abaturage i Busurungi, na n’ubu abaturage baho batarabasha kwibagirwa.