271
Nk’uko amakuru agera kuri ACTUALITE.CD abitangaza, ngo inyeshyamba za AFC / M23 ziri ahitwa Ihula zagabye igitero ku birindiro by’Abawazakendo biyita abakorerabushake bashinzwe kurinda igihugu i Matembe ahagana mu ma saa mbiri ku isaha yaho mbere yo gusubizwa Ihula. Amakuru akavuga ko imirwano yamaze amasaha menshi; mu gihe umubare w’abapfuye utaramenyekana.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, muri ako gace hari hatuje, kandi ngo muri iki gihe hakaba hagenzurwa na Wazalendo.
Icyakora, amakuru akomeza avuga ko amakimbirane akomeje kugaragara muri ako gace, kandi ibintu bishobora gufata intera igihe icyo ari cyo cyose bitewe n’ibikorwa by’inyeshyamba byiyongereye muri kariya gace ka Walikale.
Abaturage ba Mitembe bari baramaze guhungira muri Pinga kuva aho muri ako karere hatangiriye amakimbirane.