Inyeshyamba za AFC / M23 zagabweho igitero gishya n’ingabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) muri Teritwari ya Walikale.
Ibirindiro byabo biherereye ahitwa Muhanga / Burubi, hafi ya Kashebere, muri Gurupoma ya Luberike, byagabweho igitero mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri, itariki 28 Ukwakira, na drone ya FARDC.
Amakuru agera kuri ACTUALITE.CD aturuka i Kashebere avuga ko drone yagabye igitero ahagana mu ma saa munani nyuma yo kuguruka hejuru y’ikirere cyaho isaha imwe mbere yaho.
Umubare w’abapfuye nturamenyekana, ariko bivugwa ko imihangayiko n’ubwoba bikomeje kwibasira abatuye Kashebere.
Hari hashize icyumweru ibindi birindiro bya AFC / M23 nabyo byibasiwe n’indege i Busika, hafi ya Kashebere, mu gitero cyahitanye abantu cyangiza n’ibintu.
Abayobozi ba AFC/M23 bahise batumiza inama n’abanyamakuru i Goma basezeranya ko bagiye kujya basubirisha igitero cya FARDC ikindi ariko ntibyahagaritse FARDC.