Wari uzi ko hari amategeko ateganijwe ahana bariya bantu bagaragaza imyitwarire idasanzwe igihe basezerana mu murenge?

Hamaze igihe hagaragara imyitwarire ku bageni bagize bagaragaza imyitwarire idasanzwe basuzugura ababaga bari kubasezeranya ubwo babasabaga gusubiramo amasezerano yabaga yasomwe nabi. Hanagaragaye umugabo ubwo umugore we yari afashe ku idarapo ry’igihugu atangiye gukora indahiro agasa n’urogoya iyo gahunda akabaza umugore we niba atazajya amurebera muri terefone.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyankenke mu karere ka Gicumbi, Mwumvaneza Didas, avuga ko ubundi abageni bigishwa iminsi irindwi ku mategeko mbonezamubano ndetse no ku masezerano y’abashyingiranwe ateganwa n’itegeko bagahitamo ayo basezerana nyuma bakarangwa mu gihe cy’iminsi 21.

Gifitu Mwumvaneza yabwiye Kigali today ko ubundi ibendera ry’igihugu badakwiriye kurikiniraho cyangwa kurikoreraho ibindi bintu bitari indahiro.

Ingingo ya 29 y’itegeko No 34/2008 ryo kuwa 08/08/2008 rigena imiterere, ibisobanuro, imikoreshereze n’iyubahirizwa ry’Ibendera ry’Igihugu nk’uko ryahinduwe kugeza ubu No42/2018 ryo kuwa 13/08/2018, ivuga ko gusuzugura Ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge, umuntu wese, ku mugaragaro kandi abigambiriye, usuzugura, upfobya, ukurahom wonona cyangwa wandagaza Ibendera, abakoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Atari munsi ya Miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ingingo ya 30 ivuga ko umuntu wese ukoresha, abigambiriye, Ibendera ry’Igihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Atari munsi y’ibihumbi 500frw ariko atarenze miliyoni imwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Abashyingiranwe igihe batazi gusoma imbere haba hari umuntu ubasomera bakarahira indahiro y’ukuri. Gitifu avuga ko kuba hari uwakora ibinyuranyije n’itegeko kandi afashe ku Ibendera ry’Igihugu aba akoze icyaha yahanirwa n’amategeko.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved