Mu gihe hamaze igihe humvikana abantu bakunda gufatwa babaga imbwa bamwe bagiye kuzirya abandi bagiye kuzigaburira abantu mu ngo no mu ma resitora, ku rundi ruhande abantu benshi ntabwo barasobanukirwa ko hari itegeko rihana abacuruza inyama z’imbwa. Umwe mu banyamategeko utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko abantu babaga imbwa baba bakoze icyaha cyo kuzica Atari izabo kandi bakabeshya abaguzi ko izo nyama ari iz’ihene.
Ingingo ya 174 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha, ivuga ko umuntu wese wihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa se igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.
Uretse kuba kwica imbwa ukayibaga bigize icyaha, uyu munyamategeko avuga ko kubaga imbwa birimo n’ingaruka nyinshi k’uwayiriye atabizi, kuko abazibaga baba batabanje kuzipimisha indwara ibi bikaba byaviramo nyirukuyirya indwara yatewe n’izo nyama zitapimwe.
Umuganga w’amatungo mu karere ka Gicumbi witwa Gashirabake Isdole, avuga ko ubundi mu matungo ari ku rutonde agomba gupimwa mbere yo kubagwa, imbwa zitarimo, akaba ari yo mpamvu abazibaga batabanza kuzipimisha nk’uko bigenda ku yandi matungo kuko bitemewe kubaga imbwa ngo iribwe n’abantu. Avuga ko ingaruka zirimo ari ugucuruza inyama zitizewe ubuziranenge bwazo bikaba byagira ingaruka ku waziriye igihe iyo mbwa yabazwe ifite ubundi burwayi.
Gashirabake avuga ko imbwa zikingirwa indwara y’ibisazi mu rwego rwo kwirinda ko yaruma umuntu cyangwa andi matungo ikayanduza. Indi mpamvu imbwa zikingirwa ni uko ari inyamaswa ibana n’abantu kandi ihura nabo, ndetse ikaba yaba mu rugo rurimo andi matungo.