Wari uzi ko Iwawa ari cyo gice cya nyuma cyabohowe mu Rwanda mu 1995? Menya ibyaranze urwo rugamba rw’iminsi 2

Ikirwa cya Iwawa giherere mu karere ka Karongi, nicyo gice cyabohowe nyuma y’ibindi bice byose by’igihugu cy’u Rwanda, kuko hari hashize umwaka wose RPA Inkotanyi imaze kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi. Kuri ubu Iwawa ni ikirwa gikoreshwa mu kugorora urubyiruko rwabaswe n’ibiyobyabwenge n’imyitwarire mibi.

Ikirwa cya Iwawa cyamaze hafi umwaka wose kigenzurwa na EX-FAR, ingabo zakoranye na Leta yakoze Jenoside ndetse n’interahamwe aho cyifashishwaga mu myiteguro n’imyitozo yari igamije kugaruka guhungabanya umutekano no gukuraho ubutegetsi bwa RPF Inkotanyi.

Kuwa 5 Ugushyingo 1995 ni wo munsi wabaye imbarutso yo gusiga ikirwa cya Iwawa mu maboko ya RPA Inkotanyi nyuma y’urugamba rutoroshye rwamaze iminsi ibiri, EX FAR n’interahamwe bakahasiga ubuzima ku bwinshi. Radiyo y’ingabo za LONI [MINUAR] yakoreraga I Kigali yatangaje ko icyo gitero cyaguyemo hafi abantu 300 ku ruhande rwa EX-FAR, mugihe 5 ba RPA bahasize ubuzima abandi barakomereka.

Kompanyi 2 zigizwe n’ingabo 200 za RPA nizo zagabye icyo gitero mu ijoro ubwo EX-FAR bari basinziriye. Ikinyamakuru Le Monde icyo gihe cyatangaje ko izo ngabo zabashije gusenya ibirindiro EX-FAR n’interahamwe bari barubatse Iwawa hagati mu kiyaga cya Kivu, mu birometero bike uvuye ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yahoze ari Zaire.

Colonel Charles Ngonga wari uyoboye ingabo mu gice cy’Iburengerazuba (Gisenyi) yabwiye Radio Rwanda ko ubwo bagotwaga na RPA, hari bamwe mu ngabo za EX-FAR n’interahamwe babuze aho bahungira bagahitamo kwirasa cyangwa se kwinaga mu mazi y’ikiyaga cya Kivu. Cpt Karemera wari uyoboye icyo gitero ku ruhande rwa RPA, yavuze ko abasirikare ba EX-FAR bageraga ku kirwa cya Iwawa bavuye muri Congo, bakinjirira ku kirwa cya Ijwi bagana Iwawa.

Inkuru Wasoma:  Intara y’Amajyaruguru yabonye Guverineri mushya

Bavuze ko nta muturage wahasize ubuzima cyangwa ngo akomereke muri icyo gitero kuko ntago bari bahatuye, abenshi bari barahunze. Uretse abapfuye, ingabo z’Inkotanyi icyo gihe zabashije gufata abarwanyi 18 bavuze ko binjijwe mu gisirikare bavanwe mu nkampi z’impunzi z’abanyarwanda zari zinyanyagiye mu Burasirazuba bwa Congo.

Iki kirwa cya Iwawa cyari igice cyiza ku ngabo za EX-FAR n’interahamwe cyo kwisuganyirizaho, kuko cyegereye neza u Rwanda na Congo kuburyo kuhakorera imyitozo, kuhaturuka no kuhabika intwaro byari byoroshye. Ingabo z’u Rwanda icyo gihe binyuze ku muvugizi wazo, yatangaje ko urugamba rwamaze iminsi ibiri kuko EX-FAR bari baracukuye indaki n’inzira zo munsi y’ubutaka bwa Iwawa kuburyo bari bazi neza ako gace.

Kuri icyo kirwa kandi hatahuwe intwaro zikomeye zirimo imbunda za machine guns, imbunda zihanura indege n’izindi kandi nshya. Bivugwa ko ku Iwawa hari hariyo ingabo za EX-FAR n’interahamwe bari hagati ya 500-600 nk’uko Chicago Tribune yabitangaje. Iki gitero cyabaye hashize iminsi ubwo ingabo za EX-FAR zigabye ibitero mu majyaruguru n’Uburengerazuba, ikica abaturage ndetse n’abayobozi b’inego z’ibanz ndetse n’ibikorwa remezo igasenya.

Inkuru Wasoma:  Mpayimana yavuze ko naba Perezida w’u Rwanda azashyiraho umushara wa Mudugudu

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved