Wari uzi ko kuba wenyine byongera agahinda gakabije ku kigero cya 42%?

Ikinyamakuru Psychology today cyanditse ko umushakashatsi w’umushinwa Wu hamwe n’itsinda rye bagaragaje ko kuba mu nzu wenyine bigukururira ibyago byo kwibasirwa n’indwara zo mu mutwe, ndetse ukagira n’agahinda gakabije gashobora kwiyongera ku kigero cya 42% ugereranije n’uko byagenda uramutse ubana n’abandi bantu.  Inkuru y’umugore uri mu kaga gakomeye kubera umweenda yafashe ngo yishyure umu pasiteri amusengere

Banagaragaje ko mu mpamvu zituma abantu bafata umwanzuro wo kuba bonyine ari ukugira uburwayi bw’igihe kirekire ndetse n’ipfunwe bagira kubera ubukene bubugarije. Ubushakashatsi bwakorewe muri Taiwan mu mwaka wa 2008 bugakorerwa muduce turenga 28 bwagaragaje ko kuba mu nzu wenyine bigira ingaruka zo kurwara indwara zo mu mutwe.

Ubushakashatsi bwakoze ku kubaza abantu ibibazo bijyanye n’ubuzima barimo, niba ari ingaragu cyangwa bubatse, ku kunywa inzoga cyangwa itabi, amashuri bize ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri nibindi bijyanye n’ubuzima, abasubije baba bonyine basanganwe ibibazo byo mu mutwe cyane kurusha ababana n’abandi bantu.

Inkuru Wasoma:  Byinshi wamenya ku munsi wo kubeshya

Hari n’abakoreweho ubushakashatsi bapimwa amaraso, ababa bonyine basanganwe indwara y’agahinda gakabije benshi ni abari barigeze gushaka nyuma bagatandukana n’abo babanaga, ndetse n’ubundi bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2022 bwagaragaje ko uko imyaka ishira indi igataha abantu benshi bahitamo kubaho bonyine kurusha kubana n’abandi.

Bwagaragaje ko umwe mu bantu batatu bava ku burengerazuba bw’isi ahitamo kuba wenyine kubera impamvu zitandukanye, ubugaraga, gutandukana n’uwo bashakanye n’ibindi. Bugaragaza ko kandi nubwo impamvu zitera agahinda gakabije ari nyinshi ari kuba wenyine birazongera.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved