Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude arasaba imiryango ibana itarasezerana imbere y’amategeko kubikora vuba kubera ko kubana mu buryo butemewe n’amategeko ari icyaha gihanwa n’amategeko. Leta y’u Rwanda muri gahunda yo guteza imbere umuryango nyarwanda, yashyizemo no kubaka umuryango utekanye.
Umuryango utekanye ugerwaho ari uko imiryango yose ibana itarasezeranye imbere y’amategeko ifashe icyemezo cyo gusezerana bigatuma umutekano uboneka muri yo. Minisitiri Musabyimana avuga ko kubana bitemewe n’amategeko bwo ubwabyo bigize icyaha gihanwa n’amategeko kuko bigira ingaruka mbi no ku gihugu.
Yagize ati “Leta yacu ishyigikira cyane ikanashishikariza Abanyarwanda bose kubaka umuryango ushoboye kandi umuryango utekanye. Ntabwo wakubaka umuryango ushoboye, ntabwo wakwimakaza umutekano mu muryango abantu babana mu buryo butemewe n’amategeko kuko ni icyaha gihanirwa, byose byagiyeho kugira ngo umutekano w’ingo ubungabungwe.”
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kayonza baturanye n’imiryango yiyemeje kubana byemewe n’amategeko, bavuze ko bashimishijwe n’uko bagenzi babo bafashe iki cyemezo kuko guturana n’umuryango utarasezeranye bituma baguma bafite impungenge z’uko umutekano mu mudugudu ushobora guhungabana igihe icyo ari cyo cyose.