Hari abantu bambara imyambaro ihenze cyane iyo bagiye mu kazi bibwira ko ari bwo bari bugaragare neza, ariko hari ubushakashatsi buvuga ko abantu nk’abo bagaragara nk’abirasi mu maso ya bagenzi babo bityo ntibabisanzureho. Mu by’ukuri kwambara neza ni byiza kuko nk’uko Abanyarwanda babivuga, uwambaye neza ‘agaragara neza.’
Icyakora iyo wambaye neza, ibihenze kandi bifite amabara akurura amaso ya buri wese hari bamwe bagufata nk’umuntu ushaka ko abandi bamurangarira kandi utiyoroshya. Ibi bituma bagufata nk’umuntu wa nyamwigendaho, ushaka kwereka abandi ko arenze nk’uko bivugwa muri iki gihe. Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Michigan baherutse gukora ubushakashatsi kuri iyi ngingo babaza abantu 2,800 uko babibona.
Baberetse amafoto y’abantu agaragara ku mbuga nkoranyambaga, babaza muri abo bose abo bumva ko ari bisanzurwaho na bagenzi babo kurusha abandi. Mu bisubizo byabo, abenshi bavuze ko umuntu uhora wambaye imyenda y’akataraboneka, inkweto, isaha n’amaherena(ku bakobwa n’abagore) bihenze, agaragara nk’umuntu uba ushaka ko yakwishyikirwaho n’abambara nkawe gusa.
Aba bantu ngo baba akenshi bashaka ko aho baciye hose babarangarira kandi bakumva ko batakwishyikirwaho n’uwo ari we wese. Muri ba bantu babajijwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza twavuze haruguru, abagera ku 1,345 bavuze ko kwambara mu buryo budakabije kwerekana ko bihariye ari byo bituma umuntu yisanzurwaho na bagenzi be bakorana.
Dailymail ivuga ko ababajijwe bavuze ko kwambara imyenda iriho ibirango bya Gucci, Prada n’ibindi bigaragaza ko runaka ahitamo ibyo yambara byihariye aba ari nyamwigendaho. Icyakora abahanga bavuga ko iyo ikigo gifite abakozi bahanganye n’abandi ku isoko runaka, ni ukuvuga nko mu by’ubucuruzi cyangwa mu rwego rwa politiki, kwambara ibintu bihenze bishobora gufasha gukurura abakiliya cyangwa abandi bantu basanzwe baha agaciro uko abantu bagaragara. src: taarifa