Wari uzi ko umuntu witwa ko yatanze lifuti hari ubwo ashobora kubihanirwa?

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibikorwa rusange (RURA) cyatanze ibisobanuro ku bibazo byagaragajwe nk’impungenge n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga ku bijyanye n’ibura ry’imodoka zitwara abagenzi ndetse n’ingaruka zo mu mategeko zishobora gutuma umuntu uha undi lifuti ku muhanga ahanwa.

Mu butumwa banyujije kuri twitter, RURA yavuze ko guha umuntu lifuti Atari ikibazo, ariko hari abatwara imodoka bahinduye ubucuruzi iki gikorwa aho bishyuza abagenzi serivisi zo kubatwara nyamara byitwa ko ari lifuti babahaye. RURA yavuze ko umuntu wese ukora ubucuruzi bwo gutwara abantu abisabira uruhushya akabyemererwa n’ikigo.

Bakomeje bavuga ko iyo ikinyabiziga gifashwe, baganiriza umushoferi n’umugenzi bakamenya niba ari lifuti yamuhaye cyangwa se ari serivisi yishyurwa. Bati “Gutanga lifuti si ikibazo, ahubwo ni uko hari ababyihisha inyuma bakabikora nk’ubucuruzi batwara abagenzi bakabishyuza, kandi umuntu wese ukora ubucuruzi bwo gutwara abantu cyangwa ibintu agomba kubisabira icyangombwa muri RURA.”

Bongeyeho ko iyo bafashe imodoka bakaganira n’umushoferi n’umugenzi bagasanga ari lifuti ibyo nta kibazo kirimo, ko hahanwa uwatwaye abagenzi akabishyuza kandi nta cyangombwa afite kimwemerera gukora ubwo bucuruzi.

Inkuru Wasoma:  Kuki hari abantu bahora bakererewe buri gihe?

Inkuru Wasoma:  Iyi niyo mitingito ikomeye yabayeho mu mateka y'isi.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved