Wazalendo ikomeje kuba ikibazo nyuma y’amasezerano ya RDC na AFC/M23 yo guhagarika imirwano

Imitwe yitwaje intwaro yibumbiye muri Wazalendo ikomeje guteza umutekano muke mun Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na nyuma y’aho ubutegetsi bw’iki gihugu bugiranye n’ihuriro AFC/M23 amasezerano yo guhagarika imirwano.

 

Aya masezerano yagezweho tariki ya 23 Mata 2025 ubwo abahagarariye Leta ya RDC na AFC/M23 bari bamaze iminsi mu biganiro i Doha muri Qatar. Ikigamijwe ni ukugira ngo ibiganiro bikomeze mu mwuka mwiza.

 

Wazalendo ni uruhande rutarebwa n’aya masezerano ariko rumaze igihe kinini rwifatanya n’ingabo za Leta ya RDC mu kurwanya AFC/M23. Umuyobozi wa Wazalendo, Lt Gen. Padiri Bulenda David yashyizweho na Leta.

 

Ku wa 25 Mata, Wazalendo yagabye ibitero bikomeye ku ngabo za RDC muri teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, biturutse ku kudahuza ku buryo ibikorwa byo kurwanya AFC/M23 bikwiye kugenda.

 

Umuvugizi w’ibikorwa by’ingabo za RDC muri Kivu y’Amajyepfo, Lt Marc Elongo, yasobanuye ko Wazalendo yarakajwe n’uko abasirikare ba Leta bavuye mu birindiro byari muri Katongo, bakajya muri teritwari ya Fizi.

 

Ku wa 25 Mata, abarwanyi ba AFC/M23 bahanganiye n’abo mu mutwe witwaje intwaro wa APCLS uri muri Wazalendo, muri Segiteri ya Osso Banyungu muri teritwari ya Masisi.

 

Iyi mirwano yabereye mu gace ka Kinyumba, Burubi, Kibanda, Kikomo na Kasopo nyuma y’aho abarwanyi ba APCS iyobowe na Janvier Karairi barashe ku birindiro bya AFC/M23.

 

Mu bihe byashize, imitwe ya Wazalendo ni yo yafataga iya mbere mu kugaba ibitero kuri AFC/M23 mu gihe amahanga yabaga yasabye ko imirwano ihagarara, na yo igatangaza ko ifite uburenganzira bwo kwirwanaho.

 

Ibyo ingabo za RDC zabishingiragaho zishinja AFC/M23 gusubukura imirwano, na zo zinjira mu ntambara. Kuri iyi nshuro, ntacyo zirashinja iri huriro zari zimaze imyaka itatu zihanganye na ryo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.