Ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo, rishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ririmo kurira ayo kwarika nyuma yo kwamburwa n’umutwe wa AFC/M23 ibice bikomeye byo muri Kivu y’Amajyepfoepfo, birimo Umujyi wa Uvira.

 

 

Umwe mu barwanyi ba Wazalendo, Faustin Baraka Nzangande, yatangaje ko yahungiye mu ishyamba rya Itombwe, mu misozi miremire ya Uvira, mu gihe bagenzi be bamwe bambutse umupaka wa Kavimvira bagana mu Burundi, abandi berekeza mu Mujyi wa Kindu muri Maniema.

Mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro Agasaro Kaburaga ku wa 9 Ukuboza 2025, Nzangande yavuze ko bahunze Uvira mbere y’uko AFC/M23 ihagera ku mugoroba wo kuri iyo tariki, kuko urugamba rwa nyuma rwabereye Kavimvira, hafi y’umupaka.

Yagize ati:
“Imirwano muri uyu mugoroba yaberaga Kavimvira hafi y’Uvira. Turebana hano, twe twari twamaze kuva mu mujyi. Twaretse Uvira tukurira imisozi tujya mu Itombwe. Bagenzi bacu bambutse berekeza i Burundi, abandi bajya Kindu, dusiga umujyi ubereye aho mbere y’uko umwanzi yinjiramo.”

 

Nzangande avuga ko imirwano yatangiye mu ntangiriro z’icyumweru yagoye Wazalendo, kuko ingabo za Leta (FARDC) zatinze kubagezaho ibiribwa n’amasasu. Byabacaga intege, bituma benshi bahungira mu Itombwe.

Yatanze urugero rw’ubukana bw’ibitero bya M23 agira ati:
“Baje badukubita inshuro. Mbere yo kugaba ibitero ku butaka, drones zabanzaga kumanuka zigatere ibisasu. Ku muzalendo udafite ubumenyi bwa gisirikare, kubona drone irasa biramutera ubwoba bukomeye.”

 

Nzangande yavuze ko na FARDC ubwayo yaciye intege Wazalendo, kuko mu gihe imirwano yakazaga yarasaga mu baturage, aho kurasa M23. Ibi ngo byatumaga abaturage na Wazalendo babura icyizere.

 

Yemeje ko mu bo bahunganye harimo ingabo z’u Burundi, kandi bafite umugambi wo guhura na bagenzi babo bari mu misozi ya Mitumba, bakiga uko batera M23 mu kibaya cya Rusizi.

 

Nzangande yavuze ko basigaranye intwaro za FARDC zari zitatanye, ariko ikibazo gikomeye ari uko badafite amasasu ahagije.

Ati:“Intwaro turazifite, ariko amasasu ni cyo kibazo gikomeye dufite.”

Ku wa 10 Ukuboza, AFC/M23 yatangaje ko yafashe neza umujyi wa Uvira. Abarwanyi bayo bagaragaye mu bice bitandukanye by’umujyi, harimo ibiro by’agateganyo bya Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo washyizweho na Leta ya RDC, ndetse no ku biro bya Meya w’umujyi.