Wazalendo yishe umwana w’imyaka itatu mu Nkambi y’impunzi

Mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Mujyi wa Goma, umusirikare wo mu mutwe wa Wazalendo yishe arashe umwana w’imyaka itatu.

Yamurasiye mu Nkambi y’impunzi ya Bulengo, aya makuru aka yemejwe na Kapend Kamand Faustin uyobora Umujyi wa Goma, wavuze ko mu nkambi hacitsemo igikuba ko ariko bakomeje kumushakisha.

Yagize ati ” Umwicanyi ari kumwe natwe. We n’abo bari kumwe dukomeje kubashakisha.”

Wazalendo ni itsinda ry’Abitwaje intwaro bagizwe n’abahoze mu nyeshyamba n’imitwe yiterabwoba, irimo Nyatura CMC, APCLS, PARECO-FF, NCD-Renové na FDLR, ‘bihurije hamwe ngo bahangane n’abarwanyi ba M23.’

Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yigeze kubazwa ku rugomo n’ibyaha bikorwa n’abo barwanyi.

Icyo gihe yasubije ko abashinja Wazalendo ibi byaha ari abatazi ukuri k’ubuzima abarwanyi bayigize ndetse n’imiryango yabo banyuzemo.

Yagize ati “Bamwe muri bo babonye ababyeyi babo basambanywa, bicwa cyangwa bacibwa imitwe. Ntabwo ari abantu batekereza nkawe nanjye. Byibuze ishyire mu mwanya wabo by’akanya gato. Birwanaho bakoresheje buri kintu cyose bafite.”

Gusa byaje guhinduka kuko ubu abo nibo basigaye bakozanyaho n’Ingabo za Leta ndetse n’abasirikare ba UN bari mu butumwa bwa MONUSCO, cyangwa se bakiba abaturage ibyabo ndetse bakanica.

Inkuru Wasoma:  Coup d’etat yo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Congo yageretswe ku Rwanda

Inkuru Wasoma:  Amakuru mashya avugwa ku mu Coloneli wafunzwe nta cyaha yakoze azira ko ari umunyamulenge

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved