Umuhanzi wo muri Uganda, Weasel Manizo yatangaje ko mu rugendo rwe rwo kuzamuka mu muziki yigeze gukundana n’abagore bakuze “sugar mummies”, ariko ubu akaba yarabiretse burundu.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Weasel yavuze ko ibyo byamufashije mu bihe bikomeye by’ubuzima bwe bw’umuziki, ariko ko yabiretse kandi ubu yibereye mu rukundo n’umugore we Sandra Teta.

 

 

Yagize ati: “Nigeze kubikora ariko narabiretse. Nabisigiye abandi bahanzi.” Yirinze kuvuga amazina y’abandi bashobora kuba bagikora ibyo, ariko yemeza ko uwo muco ugikomeje mu ruganda rw’imyidagaduro.

 

 

Ibi abitangaje nyuma y’aho undi muhanzi, Grenade Official, nawe yemeye ko akundana n’abakecuru kuko bamukunda kubera isura n’uburanga bwe.