Weasel uvuga ko yitegura ubukwe na Teta Sandra amaze iminsi abwira itangazamakuru ryo muri Uganda ko yatangiye guhinduka mu myitwarire akaba umugabo mwiza mu rugo rwe. Uyu mugabo umaze iminsi yiyogoshesheje imisatsi miremire yari asanganywe, yavuze ko yabikoze mu rwego rwo gushaka gushimisha umugore we n’abo mu muryango we cyane ko ari mu myiteguro y’ubukwe.
Weasel yaciye amarenga ko ubukwe bwe na Teta Sandra buri vuba akazahera ku muhango wo gusaba no gukwa. Ubwo yaganiraga n’imwe muri televiziyo zo muri Uganda yagize ati “Nakase umusatsi wanjye mu rwego rwo gushimisha umugore wanjye ndetse n’abo mu muryango we, ndi kwitegura kujya gusaba no gukwa umubyeyi w’abana banjye.”
Muri Kanama 2022, nibwo ibinyamakuru byose byahanze amaso urugo rwa Weasel na Teta Sandra babanaga mu buryo butemewe n’amategeko nyuma y’uko havuzwe induru ndetse bamwe bagatunga intoki uyu muhanzi ko yaba yarakubise bunyamanswa uyu mugore. Kuva icyo gihe inzego zinyuranye zarahagurutse ziharanira ko Teta Sandra yavanwa mu biganza by’uyu muhanzi, hamwe n’ababyeyi be aza gutaha mu rw’imisozi igihumbi.
Nyuma yo kugera i Kigali, hari amakuru avuga ko imiryango yabo yakomeje ibiganiro bigamije ku gushaka uburyo uru rugo rutasenyuka, ndetse kugeza ubu hari amakuru ahamya ko abo kwa Mayanja (Ise wa Weasel) bitegura kumanukana inka i Kigali bagasaba uyu mugorebakanamukwa. Teta Sandra na Weasel batangiye urugendo rw’urukundo mu 2018 ubwo uyu mugore yajyaga gukorera muri Uganda, kugeza ubu bafitanye abana babiri. source: IGIHE