Weasel Manizo umugabo wa Teta Sandra yavuze ko abo yita abanzi be bashatse bajya kwimanika bagapfa kubera ko umugore we Teta uvugwaho ko amuhondagura, ntago ateze kuzamureka.
Uyu mugabo muri iyi minsi ari ku gitutu gikomeye cy’abantu bashaka ko yafungwa, ndetse hari n’abandi benshi basaba Teta Sandra kuba yamuta akagenda kuko ahora amukubita.
Mu mashusho aherutse kujya hanze ubwo aba bombi bagaragaye basohokeye mu kabari kamwe kari mu mugi wa Kampala, Weasel yavuze ko bameze neza ndetse anabwira abantu ati” abanzi bacu bataye umutwe. Mwiyahure kuko Teta Sandra ntateze kundeka”.
Mu gihe nyamara iki kibazo cyahagurukije abatari bake, Teta Sandra we yakomeje kwihisha ababyeyi be ndetse n’abo mu muryango yashatsemo kugira ngo iki kibazo cyo kuba akubitwa n’umugabo we kitazafata indi ntera, gusa hari abanyarwanda benshi bifuza ko Teta Sandra yafata inzira agataha mu Rwanda.
Umuyobozi aravugwaho gukubita abaturage nyuma akabafungisha.