Wendy Waeni yibutse ibihe byiza yagiranye na perezida Kagame mu myaka 7 ishize

Umukobwa w’umunyakenyakazi wamamaye mu mukino wo kugorora umubiri (Acrobacy), Wendy Waeni yibutse ibihe yagiranye na perezida Paul Kagame mu myaka irindwi ishize. Muri Nzeri 2016 nibwo perezida Kagame yakiriye uyu mukobwa kuri ubu ufite imyaka 18 y’amavuko, nyuma y’isezerano ry’ubutumire yari yamuhaye mu Kuboza 2014 ubwo abanyakenya bizihizaga umunsi w’ubwigenge.

Ubwo yahuraga na perezida Kagame muri Village Urugwiro, Wendy yari kumwe n’umubyeyi we n’umutoza, yabwiye perezida Kagame ko ari icyitegererezo kuri we, kandi ko nakura azaba nka we, yagize ati “ninkura, ndashaka kuba nkamwe, nziga mbishyizeho umwete.”

Perezida Kagame yasubije uyu mwana w’umukobwa wari ufite imyaka 11 y’amavuko ko agomba gukora cyane kandi ntacike integer, ati “Komeza ukore cyane kandi ntiwemere ko amateka yawe akubuza kugera kuntego wihaye.’’

Nyuma y’imyaka 7, uyu mukobwa Wendy akoresheje urubuga rwa Twitter yanditse agira ati “Imyaka irindwi ishize hamwe na nyakubahwa Perezida Paul Kagame ubwo yantumiraga muri Village Urugwiro mu 2016!!. Igihe kiraguruka ni ukuri.”

Uyu mukobwa yatangiye imikino ngororamubiri ubwo yari afite imyaka 4 y’amavuko akaba amaze guhagararira igihugu cya Kenya inshuro nyinshi, kuri ubu akaba yarimukiye mu gihugu cy’u Bushinwa, aho ashaka kwifashisha icyo gihugu mu guteza imbere impano ye kurushaho.

Inkuru Wasoma:  ‘Batangiye kuroga mu myaka 30 ishize’ byinshi abakecuru baroga b’I Muhanga bavuze ubwo batabwaga muri yombi

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved