WhatsApp imaze iminsi ivugururwa, iri gukora igerageza rijyanye n’uburyo bwo gushyira indirimbo ku mafoto na video umuntu agiye gushyira kuri ‘status’ ye nk’uko bikorwa kuri Instagram.
Ubu buryo buzashyiraho ahantu ushobora kongereraho indirimbo ku kintu ugiye gushyira kuri ‘status’.
Byitezwe ko uru rubuga ruzajya rushyiraho indirimbo zinyuranye zo ku Isi yose, umuntu akihitiramo indirimbo yongera ku ifoto ye ndetse akihitiramo n’agace k’iyo ndirimbo ashaka ko kajyana n’ifoto.
Ku mafoto hazajya hajyaho amasegonda 15 y’indirimbo umuntu yahisemo, na ho kuri video ho uko areshya ni na ko indirimbo washyizeho izajya iba ireshya.
Ubu buryo kandi buzajya bwereka abafite nimero yawe indirimbo washyizeho nk’uko bikorwa kuri Instagram.
Ubu buryo buri kugeragezwa ku bantu bake bakoresha Android, ngo harebwa uko bukoreshwa mbere y’uko butangira gukoreshwa n’abakoresha uru rubuga muri rusange.