Umuvugizi w’Ibiro bya White House, Karoline Leavitt, yavuze ko abona Perezida Donald Trump akwiriye kuba yarahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel kera cyane.
Karoline yabivugiye i Washington, ubwo yari mu kiganiro n’Itangazamakuru ku wa 31 Nyakanga 2025.
Yavuze ko, Ubwo Trump yajyaga ku butegetsi bwa mbere mu 2016, yagize uruhare mu masezerano y’amahoro menshi ku rwego mpuzamahanga, nubwo atigeze yegukana icyo gihembo. Ati “Hari igihe twagiraga amasezerano y’amahoro buri kwezi.”
Leavitt yatanze urugero rw’uko Trump yinjiye mu makimbirane ari hagati ya Thailand na Cambodia, agategeka ibihigu byombi guhagarika imirwano cyangwa bagakumirwa mu masezerano y’ubucuruzi na Amerika kandi byahise bikorwa.
Trump na we kuva kera yagiye avuga ko yirengagijwe, nk’aho muri Kamena 2025, yagize ati “Impamvu ntayihawe ni uko bayigenera gusa abaharanira impinduramatwara.”
Mu minsi ishize, hari abakuru b’ibihugu basabiye Trump kujya ku rutonde rw’abahatanira igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel mu 2026.
Si ibyo gusa. Minisitiri w’Intebe wungirije wa kambodiya nawe yamushyigikiye, avuga ko yatanze umusanzu mu gukemura amakimbirane kumupaka hagati ya Cambodiya na Tayilandi muri uyu mwaka.
Leta ya Pakistan nayo yamushyigikiye ku mugaragaro, Ishimangira ko yafatanyije nabo mu biganiro by’amahoro byabahuje n’U buhinde. Gusa U buhinde bwo bwabihakanye bwivuye inyuma, buvuga ko nta ruhande rwa gatatu rwigeze rubaho.