Wigeze ubona umuntu ubyuka akagenda kandi agisinziriye? Ubushakashatsi bwagaragaje byinshi kuri byo

Igikorwa cyo kubyuka ukagenda kandi ugisinziriye cyitwa Somnambulism gitera abantu benshi cyane ubwoba cyane cyane ba nyiri uwo muntu bibaho, kuburyo rimwe na rimwe batekereza ko ashobora kuba afite indi myuka imukoreramo. Ubushakashatsi bugaragaza ko iki gikorwa giterwa no guhungabana kw’imyitwarire y’umuntu igihe asinziriye bikamutera kubyuka akagenda cyangwa gukora ibindi bintu kandi asinziriye.    Ingeso y’ubuhehesi n’ubukene mu bituma abasore batagishaka kubaka ingo

Yves Daucilliers, umushakashatsi wo muri kaminuza ya Montpellier yo mu Bufaransa, yatangaje ko abantu bakuru babyuka bakagenda hari ibibazo baba bafite. Yabitangaje mu mwaka wa 2013 nk’uko urubuga rwa American academy of sleep medicine rubitangaza. Yavuze ko kugenda usinziriye bibaho igihe umubiri ufite ibibazo byazanywe n’ibyo umuntu yiriwemo cyangwa se ihungabana ry’amarangamutima ye.

Yakomeje avuga ko kandi ibi bigira ingaruka ku buzima bwa muntu. Yakomeje avuga ko kandi we n’itsinda rye bakoranye ubushakashatsi basanze kugenda usinziriye byibasira cyane abantu bakora akazi gatuma bananirwa bikabije, abafite indwara y’agahinda gakabije, ndetse n’abafite indwara yo kubura ibitotsi, bityo ibyo bikababaho igihe bagize amahirwe bakabona ibitotsi.

Inkuru Wasoma:  Wigeze urota uri kuguruka cyangwa se ujya urota uri kuguruka? Dore icyo bisobanura mu buzima.

Abandi bantu bibasirwa n’iki kibazo ni abafite imiti bakoresha kubera uburwayi barwaye, bityo bakabiterwa n’ikoreshwa ry’iyo miti, ababaswe n’ibiyobyabwenge ndetse n’abafite ibikomere by’amateka kuri bo mu bwonko, n’abana bafite uburwayi bwabateye kugira umuriro mwinshi. Ubushakashatsi bwagaragaje ko kandi ibi bikunda kuba ku bana cyane kurusha abantu bakuru.

Yves yagiriye inama abantu bafite abo ibi bikunda kubaho ko babaha hafi bakanabakurikirana kubera ko bishobora kubaviramo impanuka zabakomeretsa cyangwa se zikabatwarira ubuzima. Ku isi yose abana bari mu kigero cy’imyaka ibiri na cumi n’itatu bibasirwa n’iki kibazo ku kigero cya 29% mu gihe abakuru ari kuri 4%. Ubushakashatsi bwagaragaje ko kwitabwaho bigendanye n’inshuro byababayeho bigoye cyane, dore ko baba batanibuka ibyo bakoze igihe basinziriye iyo ikaba imbogamizi kuko iyo batanga amakuru bashobora no kwibeshya.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved