“Wowe udatura ntuzagaruke mu rusengero”- Pasiteri yasabye abakirisitu badatura kutazagaruka mu rusengero rwe

Umupasiteri witwa Ng’ang’a James, washinze itorero rya Neno Evangelism Centre, yagaye amaturo Abakirisitu batanze avuga ko ari makeya cyane ugereranyije n’ubwinshi bw’abantu baba bari mu rusengero, bamwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga baramunenga. https://imirasiretv.com/junior-giti-yagaragaje-ko-hari-umupolisi-ukomeye-umaze-igihe-amuhohotera-yitwaje-ubushobozi-afite/

Uyu mukozi w’Imana wo mu gihugu cya Kenya, yagaragaye mu mashusho akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga, yamaganira kure kure ayo maturo yatanzwe mu gihe cy’amateraniro, ayareba ayasuzuguye cyane, ndetse avuga ko adashimishijwe n’ukuntu batanze amaturo makeya adafite aho ahuriye n’ayo yari yiteze. Agira ati “Ubu se ibi ni ibiki noneho?”

Uwo mushumba yarakaye cyane nyuma y’uko ababishinzwe bakiriye amaturo, ibyo birangiye afata ayo maturo maze atangira kubaza igituma atari menshi. Yagize ati “Ibi ni ibiki, yatuwe nande? Ubu aya niyo maturo aba bantu bose batuye? None se yatuwe n’umugore ugiye gutamba igitambo cy’abana be? Wowe uturuka iyo kure ukaza hano gukina imikino nk’iyo njyewe ndi hano? Udatura ntuzagaruke mu rusengero, njyewe ndi Komanda.”

Icyakora bamwe mu Banyakenya barebye iyo videwo banenze uwo mushumba w’itorero, bavuga ko adakwiye kugaya amaturo abakirisitu baba batanganye umutima w’ubwitange mu iterero. Bavuze ko bibabaje cyane kubona umushumba w’itorero Neno Evangelism, James Ng’ang’a ajugunya amaturo yatanzwe mu materaniro agaya ko ari makeya.

Gusa ibi ni ibintu bitakiriwe neza n’Abanyakenya babonye iyo videwo, aho bahise batangira gutanga ibitekerezo bitandukanye bagaragaza ko uwo mukozi w’Imana adakwiye gukora igikorwa nk’icyo. Umwe yagize ati “Iyo tugiye mu mubiri, dusarura mu mubiri, twajya mu mwuka tugasurura mu mwuka. Gutura ntabwo ari agahato. Imana ikunda umuntu utura yishimye. Ihane ugarukire Imana hanyuma uyisenge mu kuri no mu mwuka.”

IZINDI NKURU WASOMA  Dore impamvu bamwe mu basenyeri b'itorero rya Angirikani bavuga ko batacyemera musenyeri wabo mukuru.

Uwitwa Joe OleKapchanga yagize ati “Kwinjira mu ijuru biragoye kurusha uko umutwe w’ingamiya wakwinjira mu mwenge w’urushinge koko.”

Naho George Mutua we yagize ati “Yewe aka kazi gafite igitutu, hari ahantu amaturo y’urusengero rwose atajya arenga 1000 cy’Amashilingi. Abantu nibamufashe ntabwo byoroshye.”

Lulu Emilly, we yagize ati “None se ubundi ni ubucuruzi? Wa mugore wo muri Bibiliya ntayatuye makeya yari afite agahabwa umugisha?” https://imirasiretv.com/junior-giti-yagaragaje-ko-hari-umupolisi-ukomeye-umaze-igihe-amuhohotera-yitwaje-ubushobozi-afite/

Pasiteri James yasabye Abakirisitu baza mu rusengero ntibature kutazagaruka

IZINDI NKURU WASOMA  Yababeshyaga ko arabasengera bigakemuka! Hamenyekanye bimwe mu byatumye Apotre ufite televiziyo ikomeye atabwa muri yombi

Uwitwa Joe OleKapchanga yagize ati “Kwinjira mu ijuru biragoye kurusha uko umutwe w’ingamiya wakwinjira mu mwenge w’urushinge koko.”

Naho George Mutua we yagize ati “Yewe aka kazi gafite igitutu, hari ahantu amaturo y’urusengero rwose atajya arenga 1000 cy’Amashilingi. Abantu nibamufashe ntabwo byoroshye.”

Lulu Emilly, we yagize ati “None se ubundi ni ubucuruzi? Wa mugore wo muri Bibiliya ntayatuye makeya yari afite agahabwa umugisha?” https://imirasiretv.com/junior-giti-yagaragaje-ko-hari-umupolisi-ukomeye-umaze-igihe-amuhohotera-yitwaje-ubushobozi-afite/

Pasiteri James yasabye Abakirisitu baza mu rusengero ntibature kutazagaruka

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved