Kuri uyu wa mbere tariki 3 Kamena 2024, ni bwo habaye urubanza rw’ubujurire ubushinjacyaha buregamo Eric Ndagijimana uzwi nka X-Dealer, aho bwamusabiye gufungwa imyaka ibiri ku cyaha akurikiranyweho cyo kwiba Telefoni y’umuhanzi The Ben ubwo bari mu gitaramo mu gihugu cy’u Burundi.
Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwarekuye Eric Ndagijimana by’agateganyo ku itariki 24 Ukuboza 2023.
Ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso ko telefoni yagaragaye i Rwezamenyo aho Ndagijimana atuye. N’ubwo Telefoni ya The Ben yibiwe i Bujumbura mu Burundi ku itariki 1 Ukwakira 2023 mu ijoro ryabereyemo igitaramo cyabereye ahitwa Eden Garden Resort, ku nkengero z’ikiyaga cya Tanganyika.
Ni raporo ya Cyber Crime niyo yerekanye aho iyo telefoni iherereye. Ikindi kimenyetso ni amajwi ya Ndagijimana Eric na Habiyambere Jean Baptiste, aho baganiraga ko iyo telefoni itigeze yibwa. Ikindi kimenyetso ni ubuhamya bwatanzwe n’uwitwa Musinga uzwi uzwi ku izina rya “Pilato” wavuze ko yabwiwe ko telefoni niyibwa yari guhabwa miliyoni 3 Frw, ubundi akayambukana muri Tanzania.
Ubushinjacyaha bwasabiye Eric Ndagijimana igihano cyo gufungwa imyaka ibiri kubera ibimenyetso bimuhamya icyaha. Mu gihe Umunyamategeko wunganira Eric Ndagijimana yavuze ko icyo cyaha nta cyabayeho kuko nta mashusho yagaragaje ko Eric Ndagijimana yigeze yicara hafi ya The Ben.
Me Bamwangamwabo Octave yavuze ko ibivuga n’ubushinjacyaha ku gihembo cyari gutangwa na Eric Ndagijimana ku wari kujya guhisha terefone ari kinini ugereranyije n’ikiguzi cyayo akagaragaza ko ntakuri kurimo. Ati “The Ben afite umucungira umutekano ku buryo bigoye ko hagira uwiba telefoni ntamubone kandi ariko kazi ke.”
Uyu munyamategeko yabwiye urukiko ko itariki ivugwa ko habayeho kubona telefoni ku munara w’aho Eric Ndagijimana atuye ari ukubeshya kuko n’ubundi abantu bose bajyanye na The Ben ku itariki 2 Ukwakira 2023 bari batashye.
Ikindi yagarutseho ni uko ubwo inzego zibifitiye ububasha zasakaga Ndangijimana basanze nta telefoni afite iwe mu rugo. Yongeyeho ko ku mupaka Eric Ndagijimana na Habiyambere Jean Baptiste [Bahati Makaca basatswe ku buryo nta kintu na kimwe bambukije umupaka kitari icyabo.
Umunyamategeko wunganira Eric Ndagijimana yasabye urukiko kudahamya umukiliya we icyaha cyo kwiba kuko ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha birimo gushidikanya. Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwavuze ko umwanzuro uzasomwa tariki 12 Kamena 2024 Saa tanu z’amanywa.