banner

Yaba yarashutswe? Fridaus wabyaranye na Ndimbati aricuza kuba yaramujyanye mu itangazamakuru bikamuviramo gufungwa anavuga urukundo ari kumukunda

Mu buryo butunguranye, Kabahizi Fridaus yumvikanye kandi agaragara avuga ko itangazamakuru nta kintu na kimwe ryigeze rimufasha mu buzima, kuburyo anicuza impamvu yigeze kuryitabaza ubwo yari afite ikibazo, kuko yasanze abanyamakuru baramushutse aho kumugira inama ahubwo bashaka kumukuramo amagambo akavuga n’ibitari ngombwa bagakuramo inyungu we ahomba.

Ni ikiganiro Kabahizi aherutse gukora kuri YouTube, aho yagaragaje ukwicuza kwinshi cyane mu gihe gishize, kuva ubwo yamenyekanaga mu kiganiro yavugagamo ko Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yamufashe kungufu yamusindishije akamutera inda bakabyarana abana babiri b’impanga b’abakobwa. Kabahizi yavuze ko yahombye mu mpande zose.

Yagize ati “njye mbona abanyamakuru nta byabo, aho kwicaza abantu ngo bamugire inama, wenda njyewe kujya mu itangazamakuru nabonaga ari bwo buryo, ariko narabitekereje nza gusanga nta n’icyo bimaze. Bimfashije iki se muri iyi myaka yose maze?” abajijwe niba nk’igihe cyasubira inyuma yumva atakwiyambaza itangazamakuru yagize ati “Ntabwo byasubira inyuma, ariko kubera ko naje gusanga itangazamakuru nta keza kanyu, muri abagambanyi gusa mwirirwa mushuka abantu, mubakoresha ibyo batagomba gukora mukabavugisha ibyo batagomba kuvuga, bisubiye inyuma ntabwo nabivuga.”

Kabahizi aratangaza ko kuva iki gihe adashaka kongera kumva hari uvuga Ndimbati nabi, akeneye kumva abamuvuga neza gusa, akomeza avuga ko yicuza impamvu yamujyanye mu itangazamakuru ati “Byaramusenye man kandi ntabwo byari bikwiriye.” Yakomeje avuga ko akunda Ndimbati nk’uwo banyaranye, ati “icyo dupfana kiruta icyo dupfa.”

Inkuru Wasoma:  Ibyishimo kuri producer Ayoo Rash wibarutse imfura

Kabahizi akomeza avuga ko kuri ubu ashaka kurera abana be kandi bakaba bari gukura, kandi we na Ndimbati bakeneye gutanga uburere na bo bafite, ati “Abanyamakuru niba koko muri n’abantu beza, ibiganiro mwakoze kuri njyewe na Papa Twin w’abana banjye mubisibe.”

Yakomeje avuga ko yaririye mu itangazamakuru kandi abanyamakuru yaririye ntibamwumva n’abanyarwanda aririra ‘ni nko kuririra mu rugo rw’umurozi.’ Kabahizi yakomeje avuga ko yizeye neza ko Ndimbati agiye kubitaho akabarera ndetse bagafatanya n’amashuri agiye gutangira akaba azabishyurira.

Urubanza Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yari aburanyemo n’umuryango wa Kabahizi akurikiranwehi kumusambanya yabanje kumunywesha inzoga, Ndimbati yabaye umwere icyakora ukuryamana kwabo kwavuyemo abana babiri b’impanga, Ndimbati arabemera avuga ko azanabarera. icyakora nyuma Kabahizi yaje kujya agaragara avuga ko Ndimbati nta kintu amufasha ku kurera abana, kuri ubu nyuma yo kuvuga ibi, abakurikira ibiganiro bye bari baza niba yaba yamaze kujya mu mishyikirano yuzuye na Ndimbati, nyuma gato y’aho Ndimbati yari yanahamagajwe na RIB ku kijyanye no kurera abana yabyaranye na Kabahizi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved