banner

Yababeshyaga ko arabasengera bigakemuka! Hamenyekanye bimwe mu byatumye Apotre ufite televiziyo ikomeye atabwa muri yombi

Pasiteri Harerimana Joseph wamenyekanye nka Apotre Yongwe yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB,aho rwatangaje ko uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa 1 Ukwakira 2023. Yongwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe dosiye ye iri gutunganwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko Yongwe akurikiranweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Iki cyaha giteganywa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Amakuru aravuga ko Yongwe ashobora kuba yaratawe muri yombi nyuma yo gukorera abantu batari bake uburiganya bityo bakabona ari ubutekamutwe abakorera. Hari amashusho yigeze gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga Yongwe ari mu itorero rya City Light Church ahamagarira abantu bafite ibibazo gutanga amaturo y’uko abibakemuriye.

Yavugaga ati “umuntu wese uguterese igihe kinini wanze gushyira mu bikorwa, ngwino utange ituro ry’uko muguhaye. Ufite ahantu ukora ushaka ko bakongeza? Ngwino ushimwe Imana ko bakongeje, gira vuba. Ufite iseta iriho ubusa kandi urashaka ko yuzura? Gira vuba, ariko mwabaye mute?”

Inkuru Wasoma:  Umushumba Mukuru w’Umuryango Zion Temple Celebration Center, Apotre Gitwaza yasimbutse urupfu yisanga mu Bitaro

Muri aya mashusho bigaragara abakristo bashyira amaturo menshi mu biturisho. Mu bihe bitandukanye, Yongwe yakunze kumvikana ko atunzwe n’amafaranga abayoboke batura. Hari ubwo yigeze kuvuga ati “Nibyo ndya amaturo.”

Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye cyangwa se igice cyayo mu buryo bw’uburiganya, yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa se umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba aba akoze icyaha. Ingingo ya 174 y’itegeko ivuga ko ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu y’amafaranga Atari munsi ya miliyoni 3frw ariko atarenze miliyoni 5.

Dr Murangira yibukije abanyarwanda ko bagomba kumenya icyo amategeko ateganya no mu mirimo yabo ya buri munsi. Yongwe yabaye umuvugabutumwa n’umuhanuzi, aho azwi cyane mu bazamuye icyumba cy’amasengesho muri ADEPR Nyarugenge yayoboraga.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved