Yaburiwe irengero nyuma yo kuraga abana be imitungo

Uzamukunda Béatrice w’Imyaka 50, wo  mu Mudugudu w’Umucyo, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, yahamagaye abana be batatu ababwira imitungo ye nyuma aburirwa irengero.

Amakuru  avuga ko kuwa Kane tariki ya 26 Ukuboza, 2024 uyu mubyeyi w’imyaka 50 y’amavuko yahamagaye abana be batatu, abaganiriza ku by’imitungo y’urugo, irimo inzu, ibibanza mu Mujyi wa Kigali, ndetse n’amafaranga afite muri banki abitsamo zose.

Ayo makuru avuga ko ibi yabwiye abana be mu magambo, yaje no kubishyira mu nyandiko ayisiga mu cyumba araramo agenda atavuze aho agiye.

Bamwe mu batanze ayo makuru bavuga ko bamenye ko yagiye, ari uko abana batatse ko yatinze kubyuka bajya kumureba iwe mu cyumba baramubura.

Umwe yagize ati “Abana binjiye mu cyumba basanga yahasize indangamuntu, telefoni ngendanwa n’iyo nyandiko igaragaza imitungo ye yose.”

Uyu akavuga ko bakeka ko kuganiriza abana ibijyanye n’imitungo ye, yabitewe n’ikibazo yagize batabashije gusobanukirwa kuko yari muzima atarwaye.

Inkuru Wasoma:  Nyarugenge: Umugabo yakubiswe karahava ubwo yari amaze kuryamana n’indaya ebyiri akabura ayo kuzishyura

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega Mugambira Etienne, yavuze ko babwiwe amakuru ko yaba yavuye iwe mu rugo saa moya za mu gitondo (07h00 a.m) yerekeza aho batazi kugeza ubu.

Gitifu Mugambira avuga ko nta kibazo uyu mubyeyi yari afite kuko ubusanzwe ari Umuganga mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza i Kigali (CHUK).

Mugambira avuga ko barimo kunyuza ubutumwa bumurangisha ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zibahuza n’umubare munini w’abayobozi n’abaturage.

Gitifu Mugambira avuga ko bamenye amakuru ko atari iwabo i Rubavu avuka kubera ko yari yagiyeyo mbere y’Umunsi mukuru wa Noheli, ndetse akaba atari no kwa Sebukwe.

Uzamukunda yapfushije umugabo mu myaka ishize, amusigira abana batatu, gusa ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitega buvuga ko ari abana babiri yasigiwe n’umugabo.

Umubyeyi yaburiwe irengero nyuma yo kuraga abana be imitungo

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved