Yabuze umwanya wo kwitabira ubukwe bwe atera umukunzi we kubukora mu buryo bwatunguye benshi kubera ubutumwa yamuhaye

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gusakara inkuru y’umukobwa witwa Vivian Chizoba, usanzwe ari umunyamuryango w’itsinda ryitwa “Igbo Rant” rikorera ku rubuga rwa Facebook, yashyize hanze amafoto y’ubukwe bwe, ariko yarafashwe asezerana n’ifoto y’umukunzi we, nyuma y’uko amubwiye ko ataraza mu bukwe bwe kubera ukuntu ahuze cyane.

Amakuru avuga ko ubundi aba bakundaniye ku rubuga rwa Facebook, ndetse nyuma y’igihe kirekire bavugana bahita bafata umwanzuro ko bagiye gukora ubukwe. Uyu mukobwa akimara kwakira iyi nkuru ivuye ku mukunzi we, yaratunguwe cyane yibaza impamvu yatuma umusore bamaze iminsi bategura ubukwe yahuga ku munsi nyizina, ariko we akomeza imyiteguro nk’ibisanzwe.

Umukobwa ntiyigeze acika intege habe na gato, dore ko ubwo yakiraga amakuru avuye ku mukunzi we amubwira ko ahuze cyane ku buryo ataza mu bukwe bwe, umukobwa yahise yegura ifoto ye iratunganywa nka zimwe zimanikwa mu mazu, aba ariyo ajyana nk’umugabo we, maze bakorana ubukwe abenshi bakomeje kwita ubw’igitangaza.

Inkuru Wasoma:  Videwo z’abapasiteri babwiriza abenshi babonye bakabyita ubutekamutwe

Iyi nkuru itangaje igaragaza ubushake bukomeye uyu mugeni yari afite bwo gukora ubukwe, ndetse akagira no kwizera gukomeye ku musore yihebeye nubwo yamutengushye ku munsi w’ubukwe gusa yizera ko, urukundo rwabo rukomeje nk’ibisanzwe. Kuri ubu abantu bakomeje kigaruka kuri iyi nkuru bibaza koko niba uyu musore wabuze umwanya wo kwitabira ubukwe bwe azafata umwanzuro wo kubana n’uyu mukobwa.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved