Umugabo witwa David wo mu Bufaransa ari kwimyiza imoso nyuma yo gucibwa 200$, azira kuba yaravugiye kuri telefoni ijwi ryumvikana hanze (Loud Speaker) kandi ari mu ruhame.
Uyu mugabo yavuze ko ku wa 2 Gashyantare 2025 ubwo yari kuri sitasiyo ya gari ya moshi i Nantes yahamagaye mushiki we kuri telefone ari nabyo byaje kumuviramo ibibazo.
David yatangarije BFMTV ko ubwo yavuganaga na mushiki, telefone yari yayishyize muri ‘loud speaker’ ari nacyo cyatumye ushinzwe umutekano kuri iyi sitasiyo amubwira ko bitemewe ndetse amuca n’amande.
Ati “Ushinzwe umutekano yambwiye ko niba ntazimije indangururamajwi yanjye, ngiye gucibwa Amayero 150.”
Yakomeje avuga ko ushinzwe umutekano akimubwira gutya yatekereje ko ari urwenya adakomeje, nyamara yari akomeje kuko yahise amuca amande.
Icyakoze kuko David atahise yishyura aya mafaranga yaciwe ako kanya, yaje kwiyongera agera ku Mayero (207$).
Uyu mugabo kandi yatangaje ko yashatse umunyamategeko ugomba gukurikirana iki kibazo dore ko avuga ko yaciwe amande arenganyijwe.
Kuvugira kuri telefoni isakuza cyangwa kureba amashusho kuri telefoni mu ruhame ntibyemewe mu bihugu bitandukanye.