Yafashe uwamwiciye musaza we nyuma y’imyaka 27 amushakisha

Umugore w’imyaka 47 y’amavuko wo mu Bushinwa, yamaze igice kinini cy’ubuzima bwe ashakisha uwishe musaza we, ariko amaherezo yesheje uwo muhigo yari yihaye, kuko uwo mwicanyi yarashyize arafatwa n’ubwo hari hashize imyaka isaga 30 yidegembya.

Inkuru ibabaje y’uwo mugore witwa Li Haiyu yatangiye ubwo Se yatonganaga n’undi mugabo, izo ntonganya zigera aho zirakomera, uwo mugabo watonganye na Se wa Li Haiyu, aza gufata icyemezo cyo kumwihimuraho abinyujije mu gushimuta umwana we w’umuhungu wari ufite imyaka icyenda (9) witwaga Li Huanping, amushimuta arimo ataha ava ku ishuri.

Polisi yo muri ako gace, ngo yahise imenyeshwa ko umwana yabuze arimo ataha ava ku ishuri, itangira ibikorwa byo kumushakisha mu bice byo hafi y’aho iwabo bari batuye mu Ntara ya Hunan.

Imyenda Li Huanping yari yambaye ngo yatoraguwe hafi y’iwabo, ariko umurambo wo wabonetse umwaka umwe nyuma y’urupfu rwe, utoraguwe mu murima w’ibisheke.

Polisi ivuga ko yishwe abanje gukubitwa cyane ku mutwe. Gusa, muri icyo gihe, uwakekwagaho kuba ari we wamushimuse, yari yaramaze kuburirwa irengero.

Ise wa Li Huanping, ntabwo yigeze abwira umugore we n’abandi bana be batanu b’abakobwa kugeze igihe yapfiriye, bituma umuryango ukomeza kugira icyizere ko umunsi umwe uzongera kubona uwo mwana washimuswe.

Mu 1997, ubwo hari hashize imyaka itanu, Li Huanping ashimuswe, nibwo Li Haiyu yatangiye ibikorwa byo kumushakisha, yizeye ko azamubona, kuko yari yarabwiwe ko yashimutiwe mu Ntara ya Yunnan, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Xiaoxiang Morning News, ibyo bituma Li Haiyu yiyemeza kujya gushakishiriza muri iyo Ntara mu bice bitandukanye harimo Yunnan, Sichuan, Guizhou na Guangxi kugira ngo arebe ko yamubona.

Muri uko gushakisha, uwo mugore ngo yahuye n’ingorane nyinshi harimo no guhura n’abamubeshya kuko babona yifuza cyane kubona musaza we wabuze ashimuswe, kugeza ubwo nawe yari agiye gushimutwa inshuro ebyiri zitandukanye, ariko ntiyacika intege.

Mbere y’uko Se wa Li Haiyu apfa yiyahuye kuko ngo yumvaga arambiwe ubuzima bwo kubaho atabona umwana we, kandi atarashoboye no gufata uwo akeka ko yamushimuse, yanditse urwandiko asaba umuryango kumubabarira kuba yarabahishe ukuri kose ku byabaye ku muhungu we, kuko yumvaga byabaremerera kurushaho.

Gusa ngo ku musozo w’urwo rwandiko yashyizeho amazina y’uwo mugabo batonganye akanya gato mbere y’uko umwana we ashimutwa, akaba anakeka ko ari we wamwishe, yarangiza akaburirwa irengero, avuga ko yitwa Yi Mouqing, yongeraho n’aho yari atuye, n’ibindi bimuranga uko uteye n’uko agaragara.

Inkuru Wasoma:  Umwana w’imyaka 16 ari mu munyenga w’urukundo n’umukobwa umurusha imyaka 10 - AMAFOTO

Agendeye ku byo yabonye ku rwandiko Se yasize mbere yo gupfa, uwo mugore yahinduye aho ashakira, ajya gushakira mu gace kitwa Ningbo, muri Zhejiang, ashakisha umugabo usa neza neza uko Se yamuvuze, hanyuma aza kubona umwe umeze atyo, atangira kumuvugisha, avuga ko ashaka akazi.

Ibi ngo byatumye uwo mugabo amwibwira, avuga ko yitwa Yi Mouhua. Kandi iryo zina ryari rihagije gutuma Li Haiyu akeka ko yahuye n’uwashimuse musaza we, akaba yaranamwishe, ariko kuko atari abyizeye neza, yirinda guhita abibwira ubuyobozi, ahubwo akomeza kujya yandikirana nawe, kugira ngo abone amakuru menshi amwerekeyeho.

Nubwo yabikoraga yumva bimurwaza kwitwara nk’inshuti y’uwishe musaza we, Li Haiyu yakomeje kwihangana amara imyaka itatu ahora avugana n’uwo mugabo witwa Yi Mouhua, aza kugera ubwo amwizera, rimwe aza kumubaza niba mu by’ukuri yitwa Yi Mouqing cyangwa Yi Mouhua, kuko yumva yose bayamuhamagara akitaba, uwo mugabo ngo yahise amusubiza ati, “Izina ryanjye ni Yi Mouhua, ariko Yi Mouqing ni izina ryanjye ryo mu bwana bwanjye. Ni amazina abiri ari ku muntu umwe”.

Li Haiyu yahise asabwa n’ibyishimo mu mutima yumvise uwishe musaza we, yihamirije ko imyirondoro yari afite Se yapfuye asize ayanditse mu rwandiko ari iye koko, gusa yirinze kwereka uwo mugabo ko ibyo amubwiye bimushimishije kugira ngo adakeka ko yamumenye. Ariko uwo mugore yahise yihutira kumenyesha Polisi iza kumuta muri yombi.

Bwa mbere agezwa mu rukiko, rwanzuye ko nta bimenyetso bihagije bimushinja, ariko mu bujurire, ubushinjacyaha buzana ibimenyetso bwari bufite muri Nzeri uyu mwaka wa 2024, nyuma Yi Mouqing aza no kwiyemerera ko ari we washimuse umuhungu w’umugabo bari batonganye mu 1992, akamushimuta amushukishije za pome zo kurya.

Li Haiyu, yavuze ko uwo mugabo ari imbere y’urukiko yagaragazaga ikintu kimeze nk’ubwirasi, ariko yongeraho ko yizeye ko urukiko ruzamukatira gufungwa burundu kubera icyaha yakoze, umuryango ukabona ubutabera na musaza we yishe agakomeza kuruhukira mu mahoro.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved