banner

Yafashwe agerageza gutanga ruswa y’ibihumbi 50Frw

Polisi y’u Rwanda mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 5 Werurwe, yafatiye mu Karere ka Rusizi, umugabo w’imyaka 43 y’amavuko, wageragezaga guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50, kugira ngo ahabwe icyemezo cy’ubuziranenge bw’imodoka.

Yafatiwe mu murenge wa Kamembe, ahakorera imashini yimurwa y’Ishami rya Polisi rishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga mu rwego rwo kwegereza iyi serivisi abakoresha ibinyabiziga muri Rusizi n’utundi turere bihana imbibi, ubwo yari aje gusuzumisha imodoka ye yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba; Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko aho gukoresha amakosa imodoka ye yari yarezwe yahisemo gushaka gutanga ruswa ngo ahabwe icyemezo cy’uko yujuje ibisabwa, ari nabyo byatumye afatwa.

Yagize ati: “Ku wa Mbere w’iki cyumweru tari ya 3 Werurwe, nibwo uriya mushoferi yazanye imodoka ye kugira ngo ikorerwe isuzuma ry’ubuziranenge, ntiyabasha gutsinda ikizamini kuko basanze ifite amakosa agomba gukosorwa arimo kudakora neza kwa bimwe mu bice byayo birimo; feri yo guhagarara umwanya munini (frein à main) n’ibyuma biyobora (steering apparatus).”

Akomeza agira ati: “Aho kugira ngo akoreshe imodoka amakosa bayisanganye akosorwe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, nibwo yagarutse, yegera umupolisi ukorera kuri iriya mashini yimurwa yifashishwa mu gusuzuma ibinyabiziga, ashaka kumupfumbatiza ibihumbi 50Frw bigizwe n’inote 10 za bitanu, nawe abimenyessha abamukuriye, ahita atabwa muri yombi.”

Inkuru Wasoma:  Minisitiri Dr. Bizimana ntiyemeranya n’Abarokore basenga mu ndimi

Ingingo ya 143 mu Itegeko rya Perezida no 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo ivuga ko Ibinyabiziga bitujuje ibisabwa bidahabwa icyemezo kibyemerera gushyirwa mu mihanda nyabagendwa. Hagomba gukorwa irindi genzurwa ryemeza ko amakosa yakosowe mbere yo guhabwa icyemezo.

SP Karekezi yibukije abatunze ibinyabiziga n’abashoferi ko mu gihe bagiye kubikoreshereza isuzuma bagasanga bitujuje ubuziranenge; ari umwanya mwiza wo kubikoresha, bakabishyira ku rwego rwo kuba bitateza akaga ku buzima; bwaba ubwabo bwite ndetse n’ubw’abandi bakoresha umuhanda, biturutse ku mpanuka zaterwa n’amakosa ya mekaniki.

Yasobanuye kandi ko nta zindi ngendo bagomba gukoresha ibyo binyabiziga mu gihe byarezwe amakosa, uretse kwerekeza mu igaraje no kugaruka gusuzumisha ko ayo makosa yamaze gukosorwa, aho guhitamo gutanga ruswa ngo bakingirwe ikibaba, bibakururira ibyago bikomeye birimo n’igihano cy’igifungo.

Yashyikirijwe Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kamembe kugira ngo iperereza rikomeze ku cyaha akurikiranyweho.

Ingingo ya 4 y’Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gusaba, gutanga cyangwa kwakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!