Yafashwe arimo gusambanya inka yemeza ko abikoze inshuro zirenze imwe

Ni mu karere ka Ruhango mu murenge wa Bweramana aho umugabo witwa Rukundo usanzwe ari umworozi avuga ko ubwo yari atahutse mu murima yasanze umushumba we usanzwe amuragirira inka murugo arimo gusambanya inka ndetse akamufatira mu cyuho.

Rukundo avuga ko ubwo yageraga murugo hafi n’ahari ibiraro yasanze umushumba we arimo kwihanagura intoki arangije igikorwa cyo gusambanya inka, ndetse abajije uwo mushumba arabimwemerera niko guhita ajya munsi y’urugo rwe aho abandi bo mu muryango we bakoraga arabahamagara.

Rukundo ubwo yaganiraga na TV1 yagize ati” njyewe natashye ngeze murugo nsanga umushumba wanjye arimo gusoza gusambanya inka kuko namwiboneye arimo guhanagura intoki ndetse arimo kwinjiza igitsina cye mu ipantalo, mu kumirwa kwinshi nibwo nahise njya guhamagara umuryango wanjye aho barimo guhinga munsi y’urugo ngo banze birebere”.

Ubwo umusore w’uyu mugabo Rukundo yageraga aha mu rugo nawe yasanze ariko bimeze, kuko ngo yasanze uyu mushumba yishingikirije akabuye kari hafi aho ngaho asoje igikorwa cyo gusambanya inka, yagize ati” nanjye nabyiboneye rwose yabikoze, nasanze yishingikirije akabuye kari hafi n’ikiraro arangije gusambanya iriya nka”.

Inkuru Wasoma:  Rubanda batangiye kwikoma Yago ndetse na Sabin wa Isimbi tv ko ibibera muri miss Rwanda babizi| ntago bagize icyo bavuga nyuma y’ifungwa rya prince Kid.

Uyu muryango wakomeje uvuga ko ubwo bamaraga kumufata bamubajije niba ari ubwa mbere yari abikoze, umushumba abemerera ko Atari ubwa mbere yari abikoze kubera ko ngo iyo nka bamufatiyeho ari ubwa kabiri yari ayisambanije, ndetse n’indi iri mu kiraro bifatanye nayo akaba yarayisambanije ubugira kabiri.

Aba baturage bavuze ko nyuma uyu mushumba yaje kubacika, gusa batakamba basaba ubuyobozi ko bwagira icyo bwabafashe byibura uyu musore bakamufata kubw’inyungu ze kugira ngo babashe kumugeza kwa muganga maze basuzume ko nta kibazo cyo mu mutwe afite, kubera ko we yagaragaraga nkaho ari muzima mu mutwe ariko ibi byabahamirije ko afite ikibazo.

Ku ruhande rw’akagali ka Buhanda ari nako aba baturage baturage baherereyemo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’ako Mukamazimpaka Marie Grace yabwiye TV1 ko ubuyobozi bwamaze kukimenya, kandi ngo nubwo uyu mushumba yacitse abaturage ariko arashakishwa kandi afatwe maze ashyikirizwe inzego z’umutekano maze hasuzumwe ikibazo afite.

Nawe barakubabaje! Abasitari nyarwanda bitabye Imana bitunguranye bakababaza abantu benshi birenze urugero

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved