Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, ni bwo umugore uzwi ku izina rya Mai Aisha wo muri Zimbabwe usanzwe uba muri Afurika y’epfo, yiyahuye nyuma yo gufatirwa mu buriri asambana n’umukozi witwa Madzibaba usanzwe ukorana n’umugabo we.
H-Metro yatangaje ko aba bombi batuwe umujinya n’umugabo wa Mai Aisha, witwa Baba Aisha, n’inshuti ze bamaze gufatwa. Nyuma y’uko Baba Aisha wari mu kazi yavuze ko yumvise uyu mugenzi we bakorana avuga ko agiye kujya kugura sima birangira agiye iwe gusambana n’umugore we.
Icyakora Mai Aisha n’uyu mugabo bakimara gufatwa bagerageje guhakana ko basambanye ahubwo Mai Aisha avuga ko uyu mugabo yinjiye iwe aje gukora itara ryo mu rugo gusa.
Nyuma yo gushwana, madamu Mai Aisha yiyambuye ubuzima bwe bukeye. Baba Aisha, wababajwe cyane n’ibyabaye, yavuze ko yashwanye n’uyu mugore we, amusaba kumuvira mu rugo akajya iwabo.
Uyu mugabo ngo yageze n’aho ajya kumugurira itike ya bisi, amusaba ko nataha atamusanga mu rugo rwe, ariko ubwo umugabo yavaga ku kazi yasanze undi yiyahuye. Mu gihe Baba Aisha asobanura ibyabaye, yavuze ko yabonye icupa ryuzuye uburozi iruhande rw’umurambo w’uyu mugore we,n’urwandiko ruvuga uko yiyahuye.
Uyu mugabo yavuze ko nyuma y’uku gushwana n’umugore we bikamuviramo kwiyahura, yasigaranye igihombo n’urujijo, kuko basigaranye umwana w’umukobwa w’imyaka itanu, ubana na nyirakuru.
Umugabo we yagize ati “Nubwo ntamukubise ariko nifuzaga ko yasubira iwabo mu rugo, ajyanye na Bus ya DC, yo ku wa gatatu.” Uyu mugabo yavuze ko uyu mugore we yiyahuye atarabwira iwabo ko yamufashe asambana.