Yafashwe yambaye imyenda ya gisirikare agamije kwemeza inkumi

Muri Tanzania, umusore yagejejwe imbere y’urukiko, nyuma yo gufatwa yambaye imyenda ya gisirikare kandi atari umusirikare, akabikora agamije kugira ngo yemeze umukobwa akunda.

Uwo musore witwa Rajabu w’imyaka 22 y’amavuko, yagejejwe mu rukiko nyuma yo gufatanwa imyanda ya gisirikare ayambaye kandi bihanwa n’amategeko y’aho muri Tanzania.

Uruhande rw’ubushinjacyaha rwamusabiye gufungwa, kuko icyo cyaha yagikoze kandi ubwe akaba acyiyemerera.

Rajabu ahawe n’urukiko umwanya wa kwiregura kuri icyo cyaha aregwa, yavuze ko yemera ko icyaha yagikoze koko ariko akaba asaba ko yababarirwa, kuko ari inshuro ya mbere akoze icyaha gihanwa n’amategeko.

Yagize ati “Ndasaba ko nababarirwa kuko ni ubwa mbere nkoze icyo cyaha, kandi icyatumye nambara iyo myenda ya gisirikare kwari ukugira ngo nshobore kwemeza umukobwa nkunda. Numvaga ntashaka ko anyanga”.

Ubushinjacyaha bwavuze ko icyo cyaha Rajabu yagikoze ku itariki 5 Ukuboza 2024, kandi akagikora abizi neza ko bitemewe n’amategeko, bityo ko akwiye guhanishwa gufungwa bikaba urugero no ku bandi, bashobora gutekereza gukora ikintu nk’icyo kubera impamvu iyo ari yo yose.

Ni na ko byagenze ku umucamanza, wavuze ko Rajabu adakwiye guhabwa imbabazi asaba nubwo ari ubwa mbere akoze icyo cyaha, avuga ko ahawe igihano cyo gufungwa amezi atandatu (6), kandi ko icyo gihano kizabera urugero n’abandi batekereza gukora icyo gikorwa.

Inkuru Wasoma:  Polisi yaburiye abagabo nyuma y’uwapfuye amaze iminsi 3 akora imibonano mpuzabitsina kubera kunywa ibinini

Itegeko Nshinga rya Tanzania rivuga ko hari igihano giteganyijwe ku muntu uwo ari we wese, wambara imyenda ya gisirikare cyangwa se izindi nzego z’umutekano kandi atazirimo.

Ikintu gitangaje kurushaho, ni ukuntu abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane X aho muri Tanzania, banditse basaba ko uwo musore yababarirwa kuko ibyo yakoze byose byari kubera urukundo, ashaka umugore. Bityo bakavuga ko icyo gihano cyo gufungwa amezi atandatu cyatanzwe n’umucamanza wo mu rukiko rwa Mwanza ari kinini, ugereranyije n’icyaha cyakozwe nk’uko byatangajwe

Umwe witwa Lulu_white_bidhaa yagize ati “Nimumufashe ahubwo ajye mu gisirikare, basi inzozi ze zibe impamo. Nta mbabazi ugira rwose”.

Coxdawayao ati “Ntekereza ko yari yarabwiwe ko uwo mukobwa yarimo arambagiza yari yaramubwiye ko akunda abasirikare cyane.

Saduni_tz we yagize ati “Nzi neza ko atambaye iyo myenda ya gisirikare kuko yari akunze kuba umusirikare, ahubwo kwari ukugira ngo arebe ko uwo mukobwa yamwemera. Numva nizeye ko azafungurwa naramuka ajuririye icyo cyemezo cy’urukiko”.

Karenbujulu we yagize ati “Ariko bagenzi ibintu dukora kubera urukundo, biratangaje pe”.

Daz_mama ati “Umutima n’ubwonko ni gacye cyane byumvikana ku kintu kigiye gukorwa”.
Tiffany_store_tz we yagize ati “Ahubwo bagombye guhita bamurekura, ndetse bakamufasha gukusanya amafaranga azakoreshwa mu bukwe”.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved