Abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano mu karere ka Kayonza bafashe umusore witwa Nsengimana uzwi ku izina rya Gapira w’imyaka 22 y’amavuko usanzwe ari mucoma ari kubaga imbwa we na mugenzi we aho yacururizaga inyama zokeje ku mishito. Ni mu murenge wa Mukarange mu kagali ka Kayonza mu mudugudu wa Kayonza ku wa 10 Ukwakira 2023.
Umwe mu baturage bari aho uyu musore yafatiwe yavuze ko kuba yabaga imbwa ntawe byatungura bitewe n’uko we n’abo bakorana bagurishaga inyama ku mishito ku giciro gito. Yabwiye BTN ati “Gapira azwiho kuba yaragurishaga inyama kuri make kandi burushete ze zikaba nini rero kuba bamufashe abaga imbwa ntibyadutunguye.”
“Urebye uburyo inyama z’inka n’iz’ihene zihenze, bigaragara ko abo yagaburiye imbwa ari benshi cyane.” Umuturage utuye mu kagali ka Kayonza we yakomeje avuga ko uyu musore Gapira yagiraga abakiriya benshi barimo n’Abarema isoko rya Kayonza.
Yagize ati “Imbwa yafashwe abaga yari iyo kugurisha abakiriya kandi ni benshi kuko uyu munsi hari haremye isoko kandi kubera ko yacuruzaga ibinyama binini wasangaga aho akorera huzuye abaryi ba burushete. Abaturage twese twumiwe kuko umuntu kugaburira abantu imbwa kandi itaribwa rwose byatubabaje cyane.”
Ngarambe Alphonse umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange, yahamije aya makuru asaba abaturage kujya bitondera ubucuruzi nk’ubwo anavuga ko bamufatanye imitwe icumi y’imbwa. Ati “Kugaburira abantu ibintu bitaribwa si umuco wacu kandi ntibyemewe na gato. Abaturage bagomba kujya batangira amakuru ku gihe.”
“Abaturage bakiduha amakuru natwe twagiyeyo tumufatana indi mitwe icumi y’imbwa gusa ntituzi neza niba ari we wayibaze.” Kuri uyu Nsengimana AKA Gapira acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Mukarange.
Nsengimana ushinjwa kubagira abaturage imbwa akazibagurisha